Victoria Beckham mu myiteguro yo kwizihiriza isabukuru y’amavuko ya David Beckham muri Maroc

Imikino - 29/04/2015 9:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Victoria Beckham mu myiteguro yo kwizihiriza isabukuru y’amavuko ya David Beckham muri Maroc

Mu gihe David Beckham yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 y’amavuko, umugore we Victoria Beckham, umunyamideri akaba n’umuririmbyikazi wamenyekanye cyane mu itsinda rya Spice girls yamaze kunoza umugambi w’uko ibi birori bidasanzwe bizagenda.

Nk’uko urubuga Dailmaily ari narwo dukesha iyi nkuru, rwabitangaje, kuri ubu uyu mugore yatangaje amwe mu mabanga y’imyiteguro y’ibi birori, aho ku ruhande rwe arajwe ishinga no guhitamo imyenda imubereye azaserukana i Marakesh muri Marocco aho ibi birori bizabera nk’uko yabitangaje.

DAVID

David Beckham na Victoria Beckham ntibigeze bajarajara mu rukundo kuva mu 1999 ubwo babanaga ku mugaragaro

david

Kugeza ubu bafitanye abana bane

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Gicurasi 2015 nibwo David Beckham azaba yuzuza imyaka 40 dore ko yavutse ku itariki nk’iyi mu 1975.Uyu mugabo wavukiye mu burasirazuba bw’umurwa mukuru w’Ubwongereza Londres, yabaye umukinnyi rurangiranwa w’umwongereza, kuva mu 1992 ubwo yatangiraga kugaragara mu ikipe ya Manchester United, aho yatangiye kuyikinira afite imyaka 17 gusa ndetse ayifasha gutwara ibikombe bitandukanye bya shampiyona kuva mu 1992 kugeza mu 2000.

david

David Beckham aza ku mwanya wa kabiri w'umwongereza wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y'igihugu. Aho yahamagawe inshuro 115, nyuma y'umunyezamu Peter Shilton

Mu 2003 David Beckham yaje kwerekeza muri Real Madrid, aba umwongereza wa gatatu iyi kipe yari isinyishije nyuma ya Laurie Cunningham na Steve McManaman.Yaje kuva muri Real yerekeza muri Paris Saint Germain ari naho yarangirije umupira.

tom

Tom Cruise na David Beckham

Bivugwa ko muri ibi birori hashobora kuzagaragaramo ibindi byamamare bikomeye bisanzwe bifitanye umubano n’uyu muryango wa David, harimo Tom Cruise, Dave Gardner n’umukunzi we n’abandi.

 

Nizeyimana Selemani


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...