Muri abo harimo Victor
Rukotana, watangije uruhererekane rw'ibitaramo yise "Dutarame u
Rwanda", agamije kongera guha umwanya umuziki gakondo, kuwugeza ku bantu
benshi no kuwushyira ku rwego rukwiye.
Ni umushinga afata
nk'urugendo rurerure ruzarenga kuba ibitaramo bisanzwe, ahubwo rukazaba urubuga
ruhuriraho umuco, ubuhanzi n'ubumwe bw'Abanyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Rukotana yavuze ko nubwo benshi batekereza ko ari bwo atangiye uyu
mushinga, mu by'ukuri ari igitekerezo amaze igihe agerageza gushyira mu
bikorwa.
Ati: "Sinavuga ko
mbitangiye kuko nagiye mbigerageza mu bihe bitandukanye, gusa nkagongwa no
kutabona ahantu hanyaho nahuriza abakunzi banjye. Nyuma naje kwegera Onomo
Hotel ngo mbihakomereze, baranyakira. Gusa ni ‘Project’ nini, ntabwo ari ho
izagarukira. Nimara kwaguka izajya no ahandi."
Ku ikubitiro, ibi bitaramo
bizajya bibera muri Onomo Hotel i Kigali buri wa Gatanu wa nyuma wa buri kwezi,
ariko ngo intego ni uko bizagera no mu bindi bice by'igihugu.
Guha umuziki Gakondo urubuga ukwiye
Victor Rukotana avuga ko
kimwe mu byamuteye gutekereza uyu mushinga ari uko umuziki gakondo udakunze
guhabwa ibitaramo bihoraho kandi bifite ireme, nyamara ari umwe mu nkingi
z'umuco nyarwanda.
Yasobanuye ko usanga
ibitaramo byinshi bya gakondo bibera mu tubari, ibintu we abona bidaha agaciro
uwo muco.
Ati: "Ndimo gushyira itafari
ku ruganda rw'ubuhanzi Gakondo budakunze kugira ibitaramo bigaragara, usibye
nka kimwe cyabaga mbere n'ikindi kiba muri muri ‘Summer’. Ibindi byinshi bibera
mu tubari. Umuco ni ikintu cya gaciro gikomeye kigomba kubahwa, kigomba kugira
isuku kuva ku hantu kibera kugera ku bantu bakitabiriye."
Yongeraho ko "Dutarame u
Rwanda" itazaba urubuga rw'abahanzi basanzwe bazwi gusa, ahubwo ko
izafasha n'abakiri bato bafite impano kubona aho bazigaragariza.
Arakomeza ati: "Muri
Dutarame u Rwanda hazajya hagaragaramo impano nyinshi zitandukanye z'abakiri
bato cyangwa abashaka aho kwiyerekanira kugira ngo abantu nabo bababone, nk'uko
natwe twese byagenze."
Kurenga imyidagaduro, bikaba urubuga rw'ubumwe n'umuco
Rukotana agaragaza ko ibi
bitaramo bifite intego irenze gususurutsa abantu. Asobanura ko yifuza
kubyubakamo ubutumwa bwo gukunda igihugu, kubaka ubumwe no gukomeza gusigasira
indangagaciro z'umuco nyarwanda.
Ati: "Icyo bigamije ni
ugukomeza guhuza Abanyarwanda mu buryo bwo gushyigikira ubumwe bwabo. Turashaka
kugira ‘show’ ihoraho ya Gakondo iba buri kwezi kandi itabereye mu kabari kuko
si abantu bose bahisanga."
Akomeza avuga ko ibi bitaramo
bizafasha urubyiruko kurushaho gukunda umuco nyarwanda no kuwumenyekanisha ku
banyamahanga basura u Rwanda.
Buri kwezi hazaba ihuriro ry'abakunda umuco
Nk'uko gahunda yateguwe,
"Dutarame u Rwanda" izajya iba buri wa Gatanu wa nyuma wa buri kwezi,
ikazahuza abakunzi b'umuziki gakondo, abahanzi n'abandi bose bifuza gusabana
binyuze mu muco.
Rukotana asanga ibi bizafasha
kubaka umuco wo kugira ibitaramo bihoraho bya gakondo nk'uko bikorwa no mu
zindi njyana.
Ubutumwa yageneye Abanyarwanda
Mu gusoza ikiganiro, Victor
Rukotana yahamagariye Abanyarwanda kwitabira ibi bitaramo, avuga ko ari uburyo
bwo kwishimira igihugu no gutangira ukwezi gushya bafite imbaraga n'ubuzima
bwiza.
Ati: "Icyo nasaba
abakunzi banjye n'Abanyarwanda muri rusange ni uko twajya duhura tukitaramira,
tukibukiranya ko u Rwanda ari urwacu, ntawuturutanya. Ubundi tugatangira ukundi
kwezi twemye twirinda inzoga z'ibyuma n'izindi nzoga zose zatuma amagara yacu
yangirika, bityo ejo h'u Rwanda hakajya mu kangaratete."
Umuhanzi wahinduye icyerekezo akubaka izina muri Gakondo
Victor Rukotana ni umwe mu
bahanzi bagezweho mu Rwanda. Yatangiye yamamara mu ndirimbo z'urukundo zirimo
uruvange rwa R&B na Afrobeat, ariko mu myaka ishize yafashe icyemezo cyo
kwerekeza imbaraga ze mu muziki gakondo uvanzwe n'uburyo bugezweho.
Iyo nzira yamuhesheje izina
rikomeye ndetse inatuma aba umwe mu bahanzi b'icyitegererezo mu kongerera
agaciro umuco nyarwanda binyuze mu muziki.
Mu ndirimbo ze zakunzwe
harimo Warumagaye, Promise, Sweet Love, Umubavu, n'izindi.
Mu mpera za 2025 yamuritse
album ye ya mbere yise "Imararungu" mu gitaramo cyabereye muri BK
Arena. Iyi album igizwe n'indirimbo 10 zirimo Munyana, Inyange, U Rwanda
n'izindi zigaragaza uburyo yubatse umwihariko we mu njyana ya gakondo.
Mu bihe bitandukanye kandi,
Rukotana yagiye ategura ibitaramo bya Live bifite umwihariko wo gucuranga
imbonankubone, ibintu byamugize umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu
kuzamura urwego rw'ibitaramo bya gakondo mu mujyi wa Kigali.
Ubu, binyuze muri "Dutarame
u Rwanda", Victor Rukotana arashaka ko umuziki gakondo utaba gusa umurage
w'amateka, ahubwo ukaba umusingi uhuza ibisekuru, ugaha urubyiruko urubuga rwo
kuwumenya, kuwukunda no kuwukomeza.
Ni urugendo rutangiye, ariko
rufite icyerekezo cyo kuba kimwe mu bikorwa bishobora guhindura isura
y'ibitaramo bya gakondo mu Rwanda.

Victor Rukotana yatangaje ko ageze kure uruhererekane rw’ibitaramo yise “Gira u Rwanda”

Rukotana yavuze ko ibi bitaramo bigamije guhuza abakunzi ba gakondo, bagahurira ahantu hamwe ubundi bagatarama

Rukotana yasobanuye ko yihaye intego yo gufasha abakiri bato kwisanga mu muziki gakondo, no kumenye umuco birushijeho



