Victor Rukotana agiye gutandukanya imishinga: Album na EP muri Gakondo, ‘Single’ mu zindi njyana –VIDEO

Imyidagaduro - 12/02/2026 10:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Victor Rukotana agiye gutandukanya imishinga: Album na EP muri Gakondo, ‘Single’ mu zindi njyana –VIDEO

Mu gihe hari abibazaga aho Victor Rukotana ahugiye mu muziki, uyu muhanzi yongeye gutuma izina rye rivugwa cyane nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Hobe”, agaragaza ko yiteguye gukomeza gutegura intambwe nshya.

Rukotana, umaze igihe azwi mu ndirimbo zirimo amarangamutima n’ubuhanga mu kuririmba ahuza n’umudiho wihariye, yavuze ko yakiriye ubutumwa bwinshi na telefoni amubwira ko abantu bari bamukumbuye.

Ni nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Hobe’. Yabwiye InyaRwanda ati: “Nakiriye ubutumwa bw’abantu benshi, bambwira ko bari bankumbuye mu ndirimbo nk’izi zituje kandi zidafite umudiho gusa wa gakondo.”

Indirimbo “Hobe” niyo yasubije Rukotana mu bihe abakunzi be bavuga ko bari bamukumbuyemo. Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo igaragaza umuziki ucuranzwe mu buryo bwa ‘acoustic’, ibintu byiyongera ku mwimerere we.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Iyzo, ni mu gihe amashusho yatunganyijwe na Sammy Switch. Yanditswe na Victor Rukotana, ni mu gihe gitari yumvikanamo yacuranzwe na Emmy (EehBoy).

“Hobe” igaragaramo ubuhanga bwe mu kwandika no gutanga ubutumwa bufite uburemere, aho ijwi rye rihurira n’inyikirizo ya gitari mu buryo butanga ituze n’amarangamutima.

Kimwe mu bintu byatunguranye benshi ni uko Rukotana yafashe icyemezo cyo gutandukanya uko azajya asohora indirimbo ze bitewe n’injyana.

Yagize ati: “Ku muziki gakondo nzajya ntanga Album cyangwa EP, ariko n’izindi abantu bankunzemo simbatererane. Bo nzajya mbasohorera indirimbo imwe imwe (single).”

Ibi bisobanuye ko mu njyana ya gakondo, ashaka kuyishyiramo imbaraga zihariye, ayikorera imishinga minini irimo Album cyangwa EP zigaragaza umwihariko n’ubusizi bwagutse.

Mu gihe abahanzi benshi basigaye bahitamo gusohora ‘single’ kugira ngo bagume ku isoko, Rukotana we yahisemo ko gakondo itagomba gutangwamo indirimbo imwe imwe gusa, ahubwo igahabwa umwanya uhagije mu mushinga mugari.

Ibi bishobora gusobanura ko ashaka, guhesha agaciro umuziki gakondo, gukora umushinga uhamye utari uw’igihe gito, no gushyiraho umurongo uhamye w’umwuga we.

Victor Rukotana yasubije abakunzi be bamukumbuye asohora indirimbo nshya yise “Hobe”, agaragaza ko yiteguye gukomeza guhamya ibigwi bye mu muziki

Mu muziki gakondo, Rukotana azajya asohora Album cyangwa EP, mu zindi njyana azajya asohora indirimbo imwe ku y'indi (single) kugira ngo abakunzi be batamubura


Rukotana avuga ko ashaka uburyo bushya bwo kwiyereka abakunzi be no kongera kubakurura mu muziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HOBE’ YA VICTOR RUKOTANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...