Victor Gyökeres yavuze impamvu yatumye ahitamo Arsenal

Imikino - 27/07/2025 7:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Victor Gyökeres yavuze impamvu yatumye ahitamo Arsenal

Rutahizamu w’Umunya-Suwede Viktor Gyökeres yavuze ko intsinzi ya Arsenal yatsinze ikipe ye ya Sporting CP ku bitego 5-1 mu mikino ya UEFA Champions League yamuhaye icyifuzo cyo kuyerekezamo.

Gyökeres w’imyaka 27 yamaze kwerekeza muri Arsenal ku masezerano y’imyaka itanu, mu igurwa ryatwaye miliyoni 73 z’amayero (angana na miliyoni 64 z’ama-pound), harimo miliyoni 63 z’amafaranga fatizo n’andi miliyoni 10 azatangwa nk’inyongera bitewe n’uko azitwara.

Uyu musore yari umwe mu bakinnyi babanje mu kibuga ubwo Arsenal yanyagiraga Sporting mu mikino y’amatsinda mu Ugushyingo umwaka ushize.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Arsenal, Gyökeres yagize ati: “Numva Arsenal ari yo kipe inkwiriye. Ibyo numvise kuri Mikel Arteta na Andrea Berta umuyobozi ushinzwe siporo ndetse n’imikinire y’iyi kipe mu myaka yashize, byanyemeje ko ngomba kuyikinira.”

Ubwo twakinaga na Arsenal, nabonaga ari ikipe ikomeye cyane kandi kugendana na yo byari bigoranye. Ibyo byatumye nshaka kuyerekezamo, ndetse n’amateka akomeye ifite n’abafana bayo benshi banyemeje burundu.”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...