Gyökeres w’imyaka 27 yamaze kwerekeza muri Arsenal
ku masezerano y’imyaka itanu, mu igurwa ryatwaye miliyoni 73 z’amayero (angana
na miliyoni 64 z’ama-pound), harimo miliyoni 63 z’amafaranga fatizo n’andi
miliyoni 10 azatangwa nk’inyongera bitewe n’uko azitwara.
Uyu musore yari umwe mu bakinnyi babanje mu kibuga
ubwo Arsenal yanyagiraga Sporting mu mikino y’amatsinda mu Ugushyingo umwaka
ushize.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo
gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Arsenal, Gyökeres yagize ati: “Numva Arsenal ari yo kipe inkwiriye. Ibyo numvise
kuri Mikel Arteta na Andrea Berta umuyobozi ushinzwe siporo ndetse n’imikinire y’iyi kipe mu myaka yashize,
byanyemeje ko ngomba kuyikinira.”
Ubwo twakinaga na Arsenal, nabonaga ari ikipe
ikomeye cyane kandi kugendana na yo byari bigoranye. Ibyo byatumye nshaka
kuyerekezamo, ndetse n’amateka akomeye ifite n’abafana bayo benshi banyemeje
burundu.”