Vex Prince yatangiye urugendo rwa Album ya kabiri ahera ku ndirimbo “Falling” yakozwe na Element Eléeeh

Imyidagaduro - 30/01/2026 11:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Vex Prince yatangiye urugendo rwa Album ya kabiri ahera ku ndirimbo “Falling” yakozwe na Element Eléeeh

Umuhanzi nyarwanda uri kuzamuka ku muvuduko mwinshi, Prince Eric Munezero, uzwi ku izina rya Vex Prince, yatangiye ku mugaragaro imirimo ya album ye ya kabiri, ahera ku ndirimbo nshya yise “Falling”, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element Eléeeh.

Avuga kuri iyi ndirimbo, Vex Prince yabwiye inyaRwanda ko “Falling” ari indirimbo y’urukundo ifite ubutumwa bwo guhumuriza umukunzi, ikamufasha kwibagirwa ibikomere by’urukundo yanyuzemo mu bihe byashize.

Yavuze ko ari indirimbo ivuga ku kwiyegurira undi, kumwubaka no kumwereka ko ashobora kongera kwizera urukundo n’ubwo yaba yarigeze kubabazwa n’abantu bakundanye mbere.

Ati: "Falling ni indirimbo nshya nasohoye yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Element Eléeeh, ikaba ari indirimbo y’urukundo ivuga cyangwa se itaka umukunzi wawe imuhumuriza kugira ngo imwibagize abo baba barahuye cg barakundanye mbere bamubabaje."

Vex Prince amazina ye nyakuri ni Prince Eric Munezero, ni umuhanzi nyarwanda ufatwa nk’inyenyeri iri kuzamuka mu njyana ya Afrobeats, aho avanga Afrobeats, Pop na R&B mu buryo bugezweho.

Yatangaje ko nyuma yo gukora album ye ya mbere yise “Levitation”, yahise atangira gutegura iya kabiri, aho indirimbo “Falling” ari yo ya mbere ayishyize hanze. Ni indirimbo yagiye hanze mu buryo bw'amajwi, naho amashusho ni vuba.

Uretse gutangira album ya kabiri, Vex Prince akomeje gutera intambwe ikomeye ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gusinyishwa na Koko Productions, label mpuzamahanga yiyemeje guteza imbere no kumenyekanisha impano z’abahanzi bo muri Afurika no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi byamenyekanye cyane ubwo Koko Productions yatangazaga isohoka ry’indirimbo “Wahala (Remix)” ya Vex Prince, yashyizwe ku mbuga zose zicururizwaho umuziki zirimo Spotify na Apple Music.

Koko Productions yashinzwe na Max Konan, ikaba ari sosiyete mpuzamahanga ikora mu bijyanye n’umuziki n’itangazamakuru, ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ikagira n’imizi ikomeye muri Côte d’Ivoire.

Ifite intego yo guhuza isoko ry’imyidagaduro rya Afurika n’irya Amerika, ikanashishikariza abahanzi bayo gutaramira ku rubyiniro mpuzamahanga. Ikorana n’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya Imana n’izisanzwe, cyane cyane muri Côte d’Ivoire no mu Rwanda.

Nyuma yo gutangira gukorana na Vex Prince, Koko Productions yamufashije gusubiramo indirimbo ye “Wahala”, ikorwa n’umuproducer w’ikirangirire ku rwego mpuzamahanga Cole M.G.N., wegukanye igihembo cya Grammy inshuro esheshatu. Ibi byahaye iyi ndirimbo umwimerere mushya, itandukanye n’iya mbere.

Cole M.G.N., umaze gukorana n’ibyamamare bikomeye birimo Beck, Christine and the Queens, Charlotte Gainsbourg, Blood Orange, Snoop Dogg na Ariel Pink, yazanye ubuhanga bwe mu guhuza amajwi, ahindura “Wahala (Remix)” uruvange rwiza rwa Afrobeats, Alternative R&B na Electronic Soul, bigaragaza isura nshya y’umuziki wa Vex Prince ku rwego mpuzamahanga.

Vex Prince wavukiye i Kigali, yatangiye umuziki mu 2022 nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Sunrise High School i Musanze, aho yize Ubumenyamuntu, Ubutabire n’Ibinyabuzima. Nubwo yatangiye umuziki vuba, impano ye n’umwete byatumye yihuta mu rugendo rwe.

Yakuze yumva abahanzi barimo Bruce Melodie, King James, The Ben, Sauti Sol, Diamond Platnumz, Runtown na Simi, bagira uruhare rukomeye mu kubaka umwimerere w’umuziki we.

Indirimbo nka “Wahala”, “Bad Energy” na “Holy Water” zamuhesheje abakunzi benshi mu Rwanda no mu Karere, mu gihe “Money” yakoranye na Dorty wo muri Côte d’Ivoire na “Laler” yakoranye na Fior2Bior byamufunguriye amarembo y’abafana benshi muri Afurika y’Iburengerazuba.

Vex Prince avuga ko yifuza gukorana n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Chriss Eazy, Element Eléeeh, The Ben, ndetse n’abandi bo hanze y’u Rwanda barimo Diamond Platnumz wo muri Tanzania na Bien-Aimé wo muri Kenya.

Vex Prince yatangiye gukora kuri album ye ya kabiri


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "FALLING" YA VEX PRINCE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...