Vex Prince yakiriwe mu biro na Minisitiri Utumatwishima baganira ku iserukiramuco azakora mu 2027

Imyidagaduro - 07/05/2026 8:00 AM
Share:
Vex Prince yakiriwe mu biro na Minisitiri Utumatwishima baganira ku iserukiramuco azakora mu 2027

Umuhanzi nyarwanda Vex Prince yakiriwe mu biro bya Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, bagirana ibiganiro byibanze ku mishinga ye y’umuziki ndetse n’iserukiramuco rikomeye ateganya gukora mu mwaka wa 2027.

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2026, aho Vex Prince yagejeje kuri Minisitiri Dr. Utumatwishima ibikorwa bitandukanye amaze gukora mu muziki, harimo n’amarushanwa ndetse n’ibitaramo aherutse gukorera muri Côte d’Ivoire ahagarariye u Rwanda.

Mu biganiro byabo, uyu muhanzi yagaragaje ko ari gutegura iserukiramuco rikomeye riteganyijwe kuba mu kwezi kwa Munani 2027, rizaba rigamije guteza imbere umuziki nyarwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri Dr. Utumatwishima yamwijeje ubufasha bwa Minisiteri nk’uko isanzwe ibuha abandi bahanzi nyarwanda, ariko anamugira inama yo kwita cyane ku bijyanye no kurengera ibihangano bye. Yamusabye kwandikisha indirimbo ze no kubanza gusaba uburenganzira bw’abahanzi igihe ateganya gusubiramo cyangwa gukoresha ibihangano byabo.

Vex Prince ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe bagaragaza icyerekezo mpuzamahanga mu muziki. Akorana bya hafi na KOKO Productions, inzu ifasha abahanzi ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu minsi ishize, yasohoye indirimbo zitandukanye zirimo “Wahala” yakozwe na Cole M.G.N, umwe mu batunganya indirimbo bakorera muri Amerika, akaba afite izina rikiomeye dore ko yatwaye Grammy Awards zigera kuri esheshatu.

Vex Prince aherutse gutangaza ko afite icyizere gikomeye ku rugendo rwe rwa muzika ku rwego mpuzamahanga. Yavuze ko nubwo The Ben na Bruce Melodie bakunzwe cyane imbere mu Rwanda, we yiyumva nk’uyoboye muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ibi yabitangaje ku wa 19 Mata 2026 ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali avuye muri Côte d’Ivoire, aho yari amaze gukorera ibitaramo bibiri bikomeye byitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Igitaramo cya mbere cyabereye muri YELAM’S ku wa 16 Mata 2026, mu gihe icya kabiri cyabereye muri Palais de la Culture – Salle Lougah François ku wa 17 Mata 2026. Vex Prince yavuze ko ibi bitaramo byose byagenze neza ndetse amatike akaba yarashize hakiri kare.

Ibyo bitaramo byahuriranye n’iserukiramuco mpuzamahanga rya MASA Africa, rihuza abahanzi baturutse hirya no hino muri Afurika kandi rikitabirwa n’imbaga y’abakunzi b’umuziki. Ati: "Byari ibitaramo byanjye bwite ariko bihurirana na MASA. Byagenze neza cyane kuko nakoreye mu ma Arena abiri—imwe ifite abantu 1800 indi ifite 2500—zose zari zuzuye.”

Si ubwa mbere uyu muhanzi yari ataramiye muri Côte d’Ivoire kuko amaze kuhakorera ibitaramo inshuro zirenga enye. Avuga ko ibyo byamufashije kuhagira abakunzi benshi b’umuziki we. Asobanura ko impamvu yibanda cyane ku masoko yo hanze y’u Rwanda ari uko ari ho abona amahirwe menshi yo gukura no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Ni ho mfite abantu benshi cyane. Nkunda kwibanda ku muziki wo hanze kuko ari ho namamariza ibihangano byanjye, ari na yo mpamvu ari ho nkorera ibitaramo bikomeye kandi bikitabirwa cyane.”

Album ye ya mbere yise “Levitation”, yasohotse mu 2025, igizwe n’indirimbo 12 zirimo “Wahala”, “Laler” yakoranye na Fior 2 Bior, “Bad Energy”, “Make You Mine”, “Holy Water”, “Lalala”, “Swear”, “Normally”, “Money” yakoranye na Dorty, “Somebody”, “Turn Up” ndetse na “Bad Energy (Acoustic)”.

Uyu musore ukunzwe cyane kubera uburyo yitwara kuri stage, ari gukora kuri album ya kabiri yabimburiwe n’indirimbo yise “Falling”, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element Eléeeh. Avuga ko ari no gukora amashusho y’indirimbo ze nshya, kandi ko atajya yihutira gusohora ibihangano bye kuko aba ashaka ko bihatana ku rwego mpuzamahanga.

Vex Prince watangiye muzika mu 2022 amaze kubaka izina mu ndirimbo zirimo “Wahala”, “Bad Energy” na “Holy Water”

Vex Prince aherutse guhesha u Rwanda ishema muri Côte d’Ivoire aho yakoreye ibitaramo bibiri bikomeye  

Vex Prince yagaragarije Minisitiri Utumatwishima ko ari gutegura iserukiramuco rikomeye riteganyijwe kuba mu kwezi kwa Munani 2027, yizezwa ubufasha

Vex Prince yatangaje ko ari gukora kuri album ye ya kabiri, akaba ari no gutegura amashusho y’indirimbo ze

Vex Prince ubwo yari muri Côte d’Ivoire yahagarariye neza u Rwanda mu iserukiramuco mpuzamahanga

Vex Prince yakuriwe ingofero n'abafana bitabiriye ibitaramo bye bibiri

REBA INDIRIMBO "MONEY" YA VEX PRINCE UKOMEJE KWANDIKA AMATEKA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...