Vex Prince wamamaye mu ndirimbo "Wahala yabengutswe na Label mpuzamahanga

Imyidagaduro - 17/01/2026 11:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Vex Prince wamamaye mu ndirimbo "Wahala yabengutswe na Label mpuzamahanga

Umuhanzi nyarwanda uri kuzamuka mu buryo bugaragara, Prince Eric Munezero uzwi ku izina rya Vex Prince, akomeje gutera intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki nyuma yo gusinyishwa na KOKO Productions, Label mpuzamahanga yiyemeje guteza imbere no kumenyekanisha impano z’abahanzi bo muri Afurika no muri Amerika.

Ibi byatangajwe ku mugaragaro ubwo KOKO Productions yatangazaga isohoka ry’indirimbo ivuguruye “Wahala (Remix)” ya Vex Prince, yashyizwe ku mbuga zose zicururizwaho umuziki zirimo Spotify na Apple Music.

KOKO Production iri gukorana na Vex Prince uca amarenga yo kwamamara ku Isi, yashinze na Max Konan, akaba ari sosiyete mpuzamahanga ikora mu bijyanye n’umuziki n’itangazamakuru, ifite intego yo guteza imbere no kumenyekanisha impano z’abahanzi baturuka muri Afurika no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ifite icyicaro muri Amerika ariko ikagira umuzi ukomeye mu gihugu cya Côte d’Ivoire. Koko Productions ikorana n’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya Imana n’izisanzwe, cyane cyane muri Côte d’Ivoire no mu Rwanda. Intego yayo ni guhuza isoko ry’imyidagaduro rya Afurika n’irya Amerika, ikanashishikariza abahanzi bayo gutaramira ku rubyiniro mpuzamahanga.

Nyuma y'uko itangiye gukorana n'umuhanzi nyarwanda Vex Prince, KOKO Production yamufashije gusubiramo indirimbo ye "Wahala" ikorwa n’umuproducer w’ikirangirire ku rwego mpuzamahanga Cole M.G.N., wegukanye igihembo cya Grammy inshuro esheshatu, bituma iyi ndirimbo igira umwimerere mushya kandi wihariye.

Cole M.G.N., umaze gukorana n’ibyamamare bikomeye birimo Beck, Christine and the Queens, Charlotte Gainsbourg, Blood Orange, Snoop Dogg na Ariel Pink, yazanye ubuhanga bwe mu guhuza amajwi, ahindura “Wahala (Remix)” uruvange ruteye amabengeza rwa Afrobeats, Alternative R&B na Electronic Soul, bigaragaza isura nshya y’umuziki wa Vex Prince ku rwego mpuzamahanga.

Ubu bufatanye bwa Vex Prince na Cole M.G.N. bwerekana ihuriro rikomeye ry’isi ebyiri z’ubuhanzi, aho injyana nyafurika ihurira n’umwimerere w’umuco wa California, bigatanga umuziki wumva ko utagira umupaka w’igihugu cyangwa w’umuco.

“Wahala” iboneka kuri album ya mbere ya Vex Prince yitwa “Levitation”, yasohotse mu 2025. Iyi album igizwe n’indirimbo 12 zirimo Wahala, Laler ft Fior2Bior, Bad Energy, Make You Mine, Holy Water, Lalala, Swear, Normally, Money ft Dorty, Somebody, Turn Up na Bad Energy (Acoustic).

Ni album Vex Prince afata nk’iy’ingenzi cyane kuko yamubereye urufunguzo rwo kwinjira mu muziki ku rwego rwo hejuru, no gutangira urugendo rwo kwaguka akagera ku isoko mpuzamahanga.

Vex Prince, wavukiye i Kigali mu Rwanda, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2022, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Sunrise High School i Musanze, aho yize amasomo y’Ubumenyamuntu, Ubutabire n’Ibinyabuzima. Nubwo yatangiye umuziki vuba, impano ye n’umwete byatumye yihuta mu rugendo rwe.

Indirimbo ze zigaruka ku rukundo, ubuzima bwa buri munsi n’imbaraga z’injyana ya Afrobeat, aho akoresha ijwi rye rifite umwihariko, akavanga Afrobeats, Pop na R&B mu buryo bugezweho.

Yakuze yumva abahanzi b’ibyamamare barimo Bruce Melodie, King James, The Ben, Sauti Sol, Diamond Platnumz, Runtown, Simi n’abandi, byagize uruhare runini mu kubaka umwimerere we w’umuziki.

Indirimbo nka “Wahala”, “Bad Energy” na “Holy Water” zamuhesheje abakunzi benshi mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, mu gihe indirimbo “Money” yakoranye na Dorty wo muri Côte d’Ivoire na “Laler” yakoranye na Fior2Bior zamufunguriye amarembo y’abafana benshi muri Afurika y’Iburengerazuba, cyane cyane muri Côte d’Ivoire.

Ku bijyanye n’ejo hazaza, Vex Prince yatangaje ko afite abahanzi benshi yifuza gukorana na bo, cyane cyane abo mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo yubake umusingi ukomeye mbere yo kwaguka ku rwego mpuzamahanga.

Mu bo yifuza gukorana na bo harimo Bruce Melodie, Chriss Eazy, Element Eleeh, The Ben (bo mu Rwanda), Diamond Platnumz wo muri Tanzania na Bien-Aimé wo muri Kenya.

Umwaka wa 2025, Vex Prince yawukozemo ibikorwa byo kwamamaza album ye ya mbere “Levitation”, gukorana n’abandi banyuranye no gutangira imirimo ya album ye ya kabiri, agamije kugaruka afite imbaraga nshya no kurushaho guhatana ku rwego rwo hejuru.

Yanabashije gutaramira muri Côte d'Ivoire mu gitaramo gikomeye yeretswemo urukundo rwinshi. Ni igitaramo cyitwa "Mother Africa Festival" kibera muri Abidjan, Côte d’Ivoire buri mwaka, kikaba cyarabaye tariki ya 27-28 Ukuboza 2025. Cyaririmbyemo Asake, Maitre Gims, Himra, Vex Prince n'abandi.

Avuga ko ibi byose bimufasha gutegura ejo he hazaza mu muziki we. Ati: “Ibyo ndi gukora ubu byose ni ugutegura urubyiniro runini rw’ejo hazaza. Intego ni uguhagararira neza u Rwanda no kugaragaza ko umuziki nyarwanda ushobora kumvwa ku isi yose.”

Kwinjira mu inzu mpuzamahanga y'umuziki ya KOKO Productions ni indi ntambwe ikomeye ishimangira ko Vex Prince atari umuhanzi uri kuzamuka gusa, ahubwo ari izina riri kwitegura guhinduka icyamamare ku ruhando mpuzamahanga. Mbere yaho, yabanje muri Label ya Kauris Music.

Indirimbo ye ‘Wahala’ yabaye ibendera ry'umuziki we, ni yo yatumye atangira gushaka uko yakorana n’abahanzi bo muri Côte d'Ivoire. Yakozwe n'aba producer bo mu Rwanda aho mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Yeweeh, ni mu gihe amashusho yakozwe na Director Gad. Imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni kuri Youtube.

Vex Prince akunzwe cyane mu ndirimbo yise 'Wahala' ndetse yamaze kuyisubiramo yongererwa ibirungu n'umu Producer w'icyamamare ku Isi

Vex Prince ari gukora kuri Album ye ya kabiri izaba iri ku rwego mpuzamahanga

Vex Prince araca amarenga yo kwamamara ku Isi agatumbagiza muzika nyarwanda

REBA HANO INDIRIMBO "WAHALA" YA VEX PRINCE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...