Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, ni bwo aba bakobwa
bakiri ku ntebe y'ishuri basohoye amashusho y'iyi ndirimbo mu rwego rwo
gukomeza urugendo rwo kwitegura iki gitaramo cyabo cya mbere bagiye gukora
nyuma y'imyaka ibiri bari mu rugendo rw'umuziki.
Iki gitaramo cyabo kizabera muri Kigali Conference and
Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Bazagihuriramo na Prosper
Nkomezi ndetse n’itsinda rya Gisubizo Ministries.
Ishimwe Vestine aherutse kubwira itangazamakuru ko iyi
album bagiye kumurika bayifata nk’amateka adasanzwe mu muziki, kuko bayikoze
bakiri ku ntebe y’ishuri.
Yavuze ati "Album twavuga (ko) ni amateka cyane kuri twebwe.
Gukora turi abanyeshuri, turacyari batoya, kujya ku ishuri ugataha ukora
indirimbo ni ibintu bigoye. Ariko Imana iradukunda cyane, igenda idufasha cyane
tukabibona. Iyi album tuzayivugaho cyane mu gitaramo."
Yunganirwa na Murindahabi wavuze ko buri ndirimbo iri
kuri iyi album ifite inkuru yayo. Ati “Buri ndirimbo uko yakozwe, ifite inkuru
yayo itangaje kugeza ku ‘isaha ya cyenda’. Buri ndirimbo ifite ubuhamya bwayo."
Murindahabi Irénée akomeza avuga ko abazi neza amateka
ya Yesu “babasha kumva neza icyo isaha ya munani ivuze ".
Uyu munyamakuru yavuze ko iki gitaramo bakitiriye
indirimbo ‘Nahawe Ijambo’ ‘kubera ko ivuze ikintu kinini kuri bo ndetse no ku
muryango mugari’.
Iyi ndirimbo ‘Isaha’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Santana naho amashusho yayo yakozwe na Chriss Eazy. Ni mu gihe yanditswe na Danny Mutabazi afatanyije na Morodekayi.
Vestine na Dorcas basohoye amashusho y’indirimbo ‘Isaha’
ya nyuma kuri album
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022 nibwo
Vestine na Dorcas bakora igitaramo cyo kumurika album yabo
Vestine na Dorcas baherutse kugirana ikiganiro n’itangazamakuru
basobanura birambuye iyi album bagiye kumurika