Vestine
yarushinze mu buryo bwiza, abanza gusabwa no gukwa, nyuma basezerana imbere
y’Imana mu muhango wabaye umwihariko kubera ubwitabire n’uburyo byateguwe neza.
Ibirori byasojwe no kwakira abatumiwe mu birori byaranzwe no kwidagadura,
ubusabane n’umuziki.
Yikuyemo ikanzu
y’ubukwe asubira ku rubyiniro
Mu
gice cyasize benshi batunguwe, Vestine yaje gutungura abari aho ubwo yikuragamo
umwambaro w’ubukwe maze yambara imyambaro isanzwe, yinjira mu mwuka w’umuziki
ari kumwe na murumuna we Kamikazi Dorcas, bafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo
zabo zikunzwe nka ‘Ihema’, ‘Nahawe Ijambo’, ‘Si Bayali’ ndetse banamurika
indirimbo nshya ‘Emmanuel’.
Ibyo
baririmbye byafashwe amashusho mu buryo bwa ‘video recording’, azajya hanze mu
minsi iri imbere binyuze mu muyoboro wa MIE Empire iyobowe na Murindahabi Irene
usanzwe ari umujyanama w’aba bahanzikazi.
Bamugabiye inka,
baramushimira
Se
wa Vestine yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ku mukobwa we, amushimira uko
yitwaye mu myiteguro y’ubukwe, avuga ko nk’umuryango bishimiye Idriss
wamukunze.
Mu
magambo yuzuyemo amarangamutima, yavuze ati: “Uyu mukobwa yitwaye neza,
ndashimira n’uyu mutware wamukunze. Mu izina ry’umuryango abana tubahaye inka,
kandi tubifurije urugo ruhire.”
Na
ho se wa Idrissa, wari uturutse mu Mujyi wa Kaya muri Burkina Faso, yavuze ko
bishimiye cyane kubona umwana mwiza nk’uyu. Ati “Twishimiye ururabo twabonye mu
Rwanda. Mu Burkina Faso turiteguye no kwakira izindi ndabo. Impano twari
twabazaniye tuzayibagezaho.”
Murindahabi Irene
na MIE Empire: Ishema ry’umunsi
Murindahabi
Irene, washinze MIE Empire, yavuze amagambo yuje ishema n’amarangamutima. Ati “Vestine
ni umukobwa wanjye, ni n’umuhanzikazi mpuzamahanga. Murakoze mwese mwitabiriye
ubu butumire. Ntabwo mwibeshye kubakunda.”
Yashimiye
by’umwihariko Niyo Bosco ku ruhare yagize mu gutunganya indirimbo z’aba
bahanzikazi, avuga ko bagiye kurangiza Album ya kabiri, n’ubwo hari imbogamizi
zagiye zibaho.
Yagize ati “Turi kuzuza Album ya kabiri tutitaye ku ngorane. Imana irakora byinshi ku
bayizera.”
Mu
gusoza, yavuze ko n’ubwo yari yateguye impano yihariye, Vestine yamukoze ku mutima
ku buryo yamuhembye inka. Ati “Vestine yambereye umwana w’intangarugero, ntacyo
yamvunnye. Ndamugabiye inka.”
Ubukwe
bwitabiriwe n’ibyamamare birimo: Israel Mbonyi, Bosco Nshuti witegura igitaramo
tariki 13 Nyakanga, Danny Mutabazi, Prosper Nkomezi waririmbye akanitegura
Album nshya, Nyambo Jessica, Benimana Ramadhan (Bamenya), Prince Kiiiz, La
Reina, Chriss Eazy n’umujyanama we Junior Giti, Umunyarwenya Rufendeke,
Abakinnyi ba filime Inkindi Aisha na Swalla, n’abandi benshi.
Haririmbwe
indirimbo z’ihimbaza Mana zarushijeho gususurutsa abari aho, zirimo ‘Asante’ ya
Elie Bahati na ‘Ntayindi Ndirimbo (Warakoze)’ ya Prosper Nkomezi.
Kaya:
Aho Idrissa akomoka
Idrissa,
umugabo wa Vestine, akomoka mu Mujyi wa Kaya, umujyi wa gatanu munini muri
Burkina Faso, uri ku birometero 100 uvuye i Ouagadougou. Ni umujyi uzwiho
ubukorikori burimo kudoda no gutunganya impu, ndetse unahujwe n’umurwa mukuru
na gari ya moshi.
Ibirori byasize amateka, byerekanye ko urukundo ruhujwe n’umurimo w’Imana ruvamo ubusabane bwuzuye agaciro. Ku Vestine na Idrissa, uru ni urupapuro rushya batangiye kwandika, baherekezwa n’isengesho, urukundo n’indirimbo zishimangira ko “Iyo Imana yubatse inzu, abayubaka ntibayubaka ubusa.”
Vestine na Dorcas bafashe amashusho y'indirimbo zabo zakunzwe mu bihe bitandukanye
Junior Giti ari kumwe n'umugore we banyuzwe n'indirimbo zaririmbwe na Vestine na Dorcas
Umwe mu bitabiriye ubu bukwe yafashe amashusho y'urwibutso ubwo Vestine na Dorcas baririmbaga
Vestine na Dorcas baririmbye indirimbo zabo zakunzwe nka 'Yebo', 'Ihema', 'Iriba' n'izindi zinyuranye
Kamikazi Dorcas yifurije Mukuru we kurushinga rugakomera, avuga ko bazakomeza gukora umuziki
Vestine yambaye imyenda ataramira abatumiwe mu bukwe bwe bwabuze gato ngo bwambukiranye umunsi
Vestine Ishimwe ari kumwe n'umugabo we mu muhango wo kwakira abatumiwe (Reception)
Prosper Nkomezi yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Warakoze' yamamaye mu buryo bukomeye kuva mu Ukuboza 2024
KANDA HANO UREBE UKO VESTINE NA DORCAS BATARAMIYE ABATUMIRWA MU BUKWE BWA VESTINE
REBA HANO IJAMBO VESTINE YAVUZE UBWO YASEZERANAGA N'UMUGABO WE IDRISS
AMAFOTO:
Angelo_Pictures