Mu
mpera z’umwaka ushize, ni bwo Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas bari kumwe na
Irene Murindahabi berekeje mu gihugu cya Canada mu bitaramo byari bigamije
kuzenguruka icyo gihugu.
Mu
kugaruka, Irene Murindahabi yazanye na Dorcas gusa ari bwo inkuru zakwirakwiraga
ko n’ubwo Vestine asigaye muri Canada akuriwe.
Mu
kwezi kwa gatatu, ni bwo uyu muhanzikazi yibarutse imfura y’umukobwa ariko
bitangira kuvugwa mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu.
Nyuma
y’icyo gihe cyose ntacyo yari yakabivuzeho, Kamikazi Dorcas yakoranye ikiganiro na
mukuru we aho bari muri Canada hanyuma amubaza niba yarabyaye undi nawe arabimwemerera
amubwira ko ari umubyeyi.
Vestine
yagize ati: “Ndi umubyeyi. Ubu nsigaye mfata umwana nkamukubita mu mugongo
(Dorcas anyuzamo ashyushya inkuru ati 'undi muhanzi yavutse ubu nanjye ndi Aunt').
Bakunzi bacu abantu barabyanditse barabivuga ariko ubu narabyaye.”
Ku
kibazo cya MIE Music na Irene Murindahabi, aba bahanzikazi bavuze ko nta kibazo na kimwe bigeze
bagirana ndetse ko isaha n’isaha baba bavugana buri umwe azi amakuru y’undi.
Ishimwe
Vestine yagize ati: “Umubyeyi arakubyara hanyuma akagucutsa. Umubyeyi akavuga
ati reka ndebe ibyo uyu mwana agiye gukora. Ku bw'iyo mpamvu rero, njye na
Dorcas tugiye kwicara muduhange amaso.”
Kamikazi
Dorcas nawe ati: “Turashimira MIE. Ntabwo twakwirirwa tubivuga namwe
mwarabibonye. Imana yabibanyujijemo kugira ngo mutubone. Yabibanyujijemo
bumvira Imana bakora ibyo bahamagariwe. Abantu muhangayitse ngo tubanye nabi,
ubu tubanye neza ndetse n’ubu twamuhamagara akabavugisha.”
Dorcas na Vestine bimukiye muri Canada aho babonye umuntu uhatuye wemeye kubafasha mu muziki ndetse akabafasha kuhatura aho ubu bamaze guteguza indirimbo “Itabaza”.

Ishimwe Vestine yemeje ko yabyaye icyakora ntiyatangaza igitsina cy'umwana we (Amakuru yizewe ni uko ari umukobwa)


Vestine na Dorcas basigaye batuye mu gihugu cya Canada
