Ni
umuhango wuje ibihe by’amasengesho n’ubusabane, wayobowe na Pasiteri Jackson Mugisha,
wahaye ijambo ry’Imana abageni n’abari bitabiriye ibi birori, ashimangira ko
urugo nyarwo rugira imbaraga iyo rushingiye ku Mana.
“Urugo
ntiruguhisha, ahubwo ruraguhishura” – Pasiteri Jackson
Mu
nyigisho yatanze, Pasiteri Jackson Mugisha wa Spirit Revival Temple yasomye muri Itangiriro 2:24 hagira hati “Ni
cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n'umugore we akaramata, bombi
bakaba umubiri umwe.” Avuga ko urugo rugomba kubakirwa ku Mana kugira ngo
rugire imbaraga n’icyerekezo kirambye.
Yagize
ati: “Urugo kugira ngo rukomere, rugire imbaraga ni uko rugomba kuba rurimo
Imana. Iyo Imana itari mu rugo, ntirugira aho rugana. Urugo ntabwo ruguhisha,
ahubwo ruraguhishura.”
Yavuze
ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma ingo nyinshi zisenyuka muri iki gihe, harimo
no kutamenya Imana, ndetse no kubura ubumenyi n’ubwenge mu bashakanye.
Ijambo ry’Imana
ryaherekeje isezerano rya Vestine na Idrissa
Pasiteri
Jackson yasobanuye ko abageni bagiye babanza kwigishwa inshuro eshanu, aho
bigishijwe ibyerekeye urugo, inshingano z’umugabo n’umugore, ndetse n’uko
bakemura amakimbirane mu mahoro.
Yibanze
ku Imigani 24:3 hagira hati “Ubwenge ni bwo bwubaka urugo, Kandi rukomezwa no
kujijuka.” Avuga ko Salomo wanditse Imigani, yagaragaje ko urugo rwubakwa
n’ubwenge, ubumenyi n’ubushishozi.
Pasiteri
Jackson ati “Ibi bitatu – ubwenge, ubumenyi n’ubushishozi – ni byo byubaka urugo.
Ni nabyo twaganirije Vestine na Idriss kugira ngo bagire aho bahera mu kubaka
umubano wabo,”
Yanenze
imyitwarire ya bamwe bita urugo Paradizo, abibutsa ko kugira urugo rwiza bisaba
kwiga no gushaka inama z’abakuze. Ati: “Urugo rwiza ntabwo barurota.
Ruraharanirwa kandi rugashingira ku kumenya inshingano.”
“Idrissa niwe
Pasiteri wa mbere wa Vestine”
Yibukije
ko inshingano ku mugabo ari ugukunda umugore we, naho umugore akamugandukira
nk’uko Abefeso 5:25 habivuga, bati “Bagabo, mukunde abagore banyu nk'uko Kristo
yakunze Itorero akaryitangira ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n'ijambo rye.
Ati
“Vestine, ndi Pasiteri wawe, ariko Idrissa niwe Pasiteri wawe wa mbere. Ni we
ugomba kumvira.”
Yakomeje
avuga ko abagore bamwe basigaye bumvira abapasiteri kurusha abagabo babo,
ibintu abona ko bishobora gutuma ingo zidakomera. Yatanze urugero agaragaza ko
mu mugabo harimo intama n’intare, avuga ko umugore afite ubushobozi bwo
kuzamura rumwe muri ibyo bitewe n’uko amufata.
“Shyiramo Kristo,
wirinde gukuramo Imana”
Pasiteri
Jackson Mugisha yasoje asaba Vestine na Idrissa gushyira Imana ku rufatiro rw’urugo
rwabo. Ati: “Urugo ni umushinga w’Imana. Ntimwibeshye ngo mukuremo Kristo ngo
urugo ruzabe rwiza. Ntimwiyibagize inshingano zanyu.”
Vestine
yari yambaye ikanzu y’umweru, aherekejwe n’inshuti ze, mu gihe Idrissa nawe yari yambaye imyenda y’umweru n’inyongera y’umukara. Bagaragaye
bishimye, basa n’abafite icyizere cy’ejo heza mu rugendo batangiye rw’isezerano
ryo kubana akaramata.
Iki
gikorwa cyitabiriwe n’inshuti z’aba bombi, abavandimwe, abahanzi bagenzi ba
Vestine ndetse n’abandi barimo abayobozi b’amatorero, abapasiteri, n’abakunzi
b’umuziki wa Gospel.
Vestine
na Dorcas ni abaririmbyi babiri b’abakobwa bamenyekanye cyane mu Rwanda mu
ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Bamenyekanye nk’itsinda rifite ubuhanga n’amajwi meza akundwa cyane n’abantu
b’ingeri zose.
Bafite
indirimbo nyinshi zamenyekanye zirimo: Ihema, Yebo, Adonai, Nahawe Ijambo, Ku
Musaraba n’izindi. Baririmba mu buryo bwa "Duo", bakagira ihuriro ry’amajwi
ridasanzwe. Ibyo baririmba bibanda ku guhumuriza, gukangurira abantu kwihana no
kubana n’Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Bafite
umurongo wo gusakaza ubutumwa bwiza mu rubyiruko, kandi ibihangano byabo
bikoreshwa cyane mu nsengero, ibitaramo bya gospel no mu mihango y’amasengesho.
Bamaze gukora ibitaramo bitandukanye mu Rwanda no hanze.
Vestine
na Dorcas basigaye barubatse izina rikomeye mu muziki wa Gospel, bakaba
barabaye isoko y’umutuzo n’ihumure ku bantu benshi binyuze mu bihangano byabo
byubaka imitima.
Idrissa Jean Luc Ouédraogo n'umukunzi we Ishimwe Vestine basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye mu busitani bwa Intare Conference Arena
Pasiteri
Mugisha afatanyije na bagenzi be basengeye urugo rwa Idrissa na Ishimwe Vestine
Idrissa Jean Luc Ouédraogo yashimiye Pasiteri Mugisha Jackson nyuma yo guhesha
Pasiteri
Mugisha yigishije ijambo ry'Imana ryibanze ku kubwira Ishimwe Vestine
kugandukira umugabo we
Ishimwe
Vestine ari kumwe na Se ubwo bageraga mu busitani ahabereye gusezerana imbere
y'Imana
Mu
gusaba no gukwa, Ishimwe Vestine yahaye impano murumuna we Kamikazi Dorcas
Ishimwe
Vestine yahaye impano Chriss Eazy wabakoreye indirimbo nyinshi (Video) kuva
bakwinjira mu muziki
Ishimwe Vestine yahaye impano Murindahabi usanzwe ari umujyanama w’itsinda Vestine na Dorcas
REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MU MUHANGO WO GUSEZERANA IMBERE Y'IMANA
REBA HANO UKO BYARI BIMEZE GUSABA NO GUKWA VESTINE ISHIMWE WARUSHINZE NA IDRISSA