Vestine na Dorcas bifurije M. Iréné na Nishimwe Liliane urugo ruhire

Imyidagaduro - 16/08/2026 11:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Vestine na Dorcas bifurije M. Iréné na Nishimwe Liliane urugo ruhire

Abahanzikazi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, bifurije urugo ruhire umunyamakuru Murindahabi Iréné wamamaye nka M. Iréné na Nishimwe Liliane, nyuma y’uko bakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2026.

Aba bahanzikazi batabashije kwitabira ubukwe bw’uyu munyamakuru wahoze ari umujyanama wabo, kuko kuri ubu baba muri Canada, bamugeneye ubutumwa bw’amashusho bamwifuriza ibyiza mu rugendo rushya rw’ubuzima.

Mu butumwa bwabo, Vestine na Dorcas bagize bati: “Twari tuzi ko uyu munsi uzagera duhari tugacyenyera, ariko ntabwo twabashije kuboneka. Ariko turahari mu buryo bw’umwuka. Twarabisengeye kandi umunsi wageze byagenze neza. Imana ishimwe cyane.”

Bakomeje bavuga ko bifuzaga kuba bari kumwe na M. Iréné kuri uyu munsi w’ingenzi, ariko ko kuba batabashije kuhagera bitababujije kumuba hafi binyuze mu butumwa bw’amashusho.

Bagize bati: “Imana izabahe kubahana, izabahe urukundo, ibahe kubyara, ibahe kurambana.”

Ubukwe bwa M. Iréné na Nishimwe Liliane bwabereye muri Intare Arena ku Gisozi, aho bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa, hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana, mbere y’uko abatumiwe bakirwa.

Ubu butumwa bwatanzwe mu gihe Vestine na Dorcas baherutse gutandukana ku mugaragaro n’umujyanama wabo, Murindahabi Iréné, ku wa 13 Kamena 2026, nyuma y’imyaka hafi itandatu bakorana.

Nyuma yo gutandukana na M. Iréné, aba bahanzikazi bahisemo gukomeza urugendo rwabo rwa muzika ku giti cyabo. Baherutse kandi gushyira hanze indirimbo nshya bise “Itabaza”.

Kuba Vestine na Dorcas batabashije kwitabira ubukwe bwa M. Iréné na Nishimwe Liliane byatewe n’uko kuri ubu baba muri Canada.


Vestine na Dorcas bifurije M. Iréné na Nishimwe Liliane urugo ruhire


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...