Vestine na Dorcas bavuze impamvu ibitaramo byabo muri Canada babyitiriye indirimbo ‘Yebo’

Iyobokamana - 30/09/2025 6:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Vestine na Dorcas bavuze impamvu ibitaramo byabo muri Canada babyitiriye indirimbo ‘Yebo’

Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas bari kwitegura gukora ibitaramo bizazenguruka igihugu cya Canada bise “Yebo Concerts”. Ni ibitaramo bitezeho kwaguka mu rugendo rwabo rw’ivugabutumwa no gusabana n’abakunzi b’ibihangano byabo.

Ibi bitaramo bizatangirira mu Mujyi wa Vancouver tariki 18 Ukwakira 2025, nyuma y’uko mu 2024 byari biteganyijwe ariko ntibyakunda.

Umujyanama wabo Murindahabi Irénée, yabwiye InyaRwanda ko ubu bari gushyira imbaraga mu gitaramo cya mbere muri Vancouver, nubwo hakomeje ibiganiro kugira ngo n’indi mijyi bazayigeremo muri uru rugendo.

Ati: “Turi gutegura Vancouver mbere na mbere. Ahandi ho ni ibiganiro turimo kuko dukeneye ibintu bizima. Ariko birashoboka. Icyo dushaka cyane ni uguhuza abahanzi na 'Community' ikunda imiziki yabo iri hanze y’u Rwanda dutangiye.”

Ku bijyanye n’impamvu bahisemo kwita ibi bitaramo “Yebo”, Murindahabi Irénée yavuze ko bifitanye isano n’indirimbo yabo nshya iri gukundwa cyane, ariko kandi ikaba iri mu murongo wo kumenyekanisha gahunda bihaye yo kuririmba no mu rurimi rw’Igiswahili.

Ati: “Urebye ni uko tudatekereza Abanyarwanda gusa. Ubu turi gutumira n'abakoresha Igiswahili ngo bamenye ko tuje gutaramana. "

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe b’abahanzi bagezweho mu muziki wa Gospel nyarwanda. Batangiye urugendo rwabo mu 2018, bavuye mu kuririmba mu rusengero batangira gushyira hanze indirimbo zabo bwite.

Bamamaye mu ndirimbo nka “Adonai”, “Nahawe Ijambo”, Ibuye”, zigaragaramo ubutumwa bwo gukomeza kwizera no gushimangira ko Imana ikora ibikomeye mu buzima bwa muntu.

Mu myaka micye bamaze mu muziki, bakoze ibitaramo byabereye mu Rwanda no hanze yarwo, banagera no mu Burundi mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Kuri ubu bari kwagura umuziki wabo binyuze mu ndirimbo zanditse no mu Kiswahili, mu rwego rwo kwagura ubutumwa bwabo ku ruhando mpuzamahanga.

Vestine na Dorcas bafatwa nk’ijwi rishya rishyira imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rikomeje gutanga icyizere cy’ahazaza heza mu muziki wa Gospel nyarwanda.


Vestine na Dorcas bagiye gutaramira mu gihugu cya Canada ku nshuro yabo ya mbere 


Vestine na Dorcas bazatangirira ibitaramo byabo muri Vancouver, mu gihe ibiganiro bikomeje mu yindi mijyi bazataramiramo 


Murindahabi ureberera inyungu za Vestine na Dorcas avuga ko bahisemo kwitirira ibi bitaramo indirimbo yabo ‘Yebo’ kubera gahunda bihaye yo kuririmba mu rurimi rw’igiswahili

Kuva mu 2020, Vestine na Dorcas bashyize imbere kuririmba ibihangano byamamaza ingoma y'Imana no guhamagarira abantu kwizera umusaraba

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘YEBO’ YITIRIWE IBITARAMO BYA VESTINE NA DORCAS



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...