Mu
mezi atandatu ashize, ntabwo abantu baganiriye gusa ku ndirimbo cyangwa ku
bitaramo, ahubwo baganiriye ku nkuru zafashije gusobanukirwa uburyo ibyamamare
bibaho, bikundwa, bikavugwaho kandi rimwe na rimwe bikajya mu makimbirane
agaragara ku mugaragaro.
Ibi
bihe byaranzwe n’inkuru z’ubukwe bwatangaje benshi, itandukana ry’abahanzi
n’ababafashaga mu rugendo rwabo, ibibazo byagejejwe mu nzego z’ubutabera,
ndetse n’impaka zakomeje kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga no mu
bitangazamakuru.
Hari
kandi ibitaramo byahurije hamwe imbaga y’abafana, bigasiga amateka mashya mu
myidagaduro nyarwanda no mu karere, ndetse n’ibikorwa by’umuco byerekanye ko
imyidagaduro atari umuziki gusa, ahubwo ari igice cy’ubuzima n’uburyo abantu
basangira ibitekerezo n’amarangamutima.
Mu
buryo bugaragara, amezi atandatu ya mbere ya 2026 yabaye nk’ikirahure
cyerekanye ibyo abakunzi b’imyidagaduro bakunda, ibyo batishimira, ibyo
baganiraho cyane ndetse n’inkuru zibakora ku mutima.
Ni yo mpamvu InyaRwanda yifuje kongera kureba inyuma, igasesengura ikanibutsa inkuru 10 zabaye nyamukuru, zakuruye impaka, ibyishimo, agahinda, gutungurana n’amarangamutima atandukanye mu rugendo rw’imyidagaduro kuva Mutarama kugeza Kamena 2026.

1.Miss Mutesi
Jolly yakozanyijeho na Bebe Cool
Umuhanzi
wo muri Uganda, Bebe Cool, yateje impaka zikomeye nyuma yo gushinja uwo yitaga
Miss Mutesi Jolly kumutekera umutwe no kumwambura amafaranga yitwaje izina ry’u
Rwanda ndetse n’ikipe ya Arsenal.
Abinyujije
ku rubuga rwa X, Bebe Cool yavugaga ko afite amajwi y’inshuti ya hafi ya Jolly
ndetse na nimero za telefone yateganyaga gukoresha nk’ibimenyetso mu kugaragaza
ibyo yavugaga.
Icyakora,
Miss Jolly yahise anyomoza ibyo birego byose akoresheje abanyamategeko be,
agaragaza ko nta bucuruzi cyangwa amasezerano yigeze amuhuza na Bebe Cool.
Yanavuze ko nimero yavugwaga ari iy’umuntu wamwiyitiriraga ku mbuga
nkoranyambaga kuva mu mpera za 2024.
Yasabye
Bebe Cool gukuraho ibyo yari yatangaje no kumusaba imbabazi mu gihe kitarenze
amasaha 48, bitaba ibyo ikibazo kikagezwa mu nkiko.
Mu gihe impaka zari zikomeje gufata indi ntera, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yinjiriye muri iki kibazo agira inama Bebe Cool yo kugihosha. Nyuma y’ibi, uyu muhanzi yasibye ibyo yari yatangaje byose ndetse asaba imbabazi.


2.The Ben na Bruce
Melodie bakomeje kugereranywa
Nubwo
bagaragaza ubucuti n’ubufatanye mu muziki, The Ben na Bruce Melodie bakomeje
kuba isoko y’impaka hagati y’abafana babo.
Nyuma
y’iki gitaramo, benshi mu bafana bavuze ko The Ben yigaragaje kurusha Bruce
Melodie, ibintu byatumye uyu muhanzi yandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo
yagize ati: "umweru wivanguye n’umukara."
Mu
gitaramo cyabereye i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, Bruce Melodie yari yabanje
kuvuga ko ibyabereye i Musanze byari nko kuzimanira umushyitsi amazi, agaragaza
ko yizeye guhindura isura y’ibintu.
Nubwo aba bahanzi bari gukorana muri uru ruzinduko, impaka ku rwego rwabo n’ubushobozi bwabo ku rubyiniro zakomeje kuba nyinshi, ibintu byatumye izina ryabo rikomeza kuvugwa cyane muri uyu mwaka.

3.Yampano yatawe
muri yombi ashinjwa guhohotera umukunzi we
Inkuru
y’umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano nayo yabaye imwe mu zakurikiwe
cyane muri uyu mwaka.
Ku
wa 16 Gicurasi 2026 yatawe muri yombi na RIB nyuma y’ikirego cyatanzwe
n’umukunzi we Uwineza Diane uzwi nka Vava, babanaga batasezeranye mu mategeko.
Ku wa 2 Kamena 2026, Yampano yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aburanira ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mbere y’uko ku wa 9 Kamena urukiko rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagitegerejwe iburanisha ry’urubanza mu mizi.

4.Vestine na
Dorcas batandukanye na MIE Music
Inkuru
yatunguye benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni iy’itandukana rya
Vestine na Dorcas na Murindahabi Irene ndetse na MIE Music.
Ku
wa 13 Kamena 2026, aba bahanzi batangaje ko baseshe amasezerano bari bafitanye
na MIE Music nyuma yo kubitekerezaho no kubisesengura igihe kirekire.
Mu
itangazo basohoye, bashimiye Murindahabi Irene n’ikipe ye uruhare bagize mu
kubafasha kuva bagitangira muzika kugeza bageze ku rwego bazwiho uyu munsi.
Nubwo mu mwaka wa 2021 hari higeze kuvugwa kutumvikana hagati y’impande zombi ku micungire ya shene ya YouTube, icyo kibazo cyari cyarakemutse. Gusa kuri iyi nshuro impande zombi zemeje ko urugendo rw’ubufatanye rurangiye burundu.

5.Micky yakoze
ubukwe na AG Promoter
Tariki
ya 31 Mutarama 2026, umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky
yasezeranye n’ushinzwe kumenyekanisha ibihangano Agiraneza Pacifique uzwi nka
AG Promoter.
Ubukwe
bwabo bwabereye muri Romantic Garden ku Gisozi nyuma y’uko bari bamaze
gusezerana imbere y’amategeko mu Ugushyingo 2025.
Urukundo
rwabo rwari rumaze igihe ruvugisha benshi kubera uburyo rwatangiye nyuma
y’itandukana rya Micky na Captain Regis bakinanaga filime.
AG Promoter yanatangaje ko mbere yo gukundana na Micky yari yarahagaritse ubukwe bwari bwarateguwe n’undi mukobwa wabaga muri Amerika.

6.Kevin Kade
yongeye kubura muri MTN Iwacu Muzika Festival
Ku
nshuro ya kabiri yikurikiranya, Kevin Kade ntiyagaragaye mu bitaramo bya MTN
Iwacu Muzika Festival.
Mu
itangazo yasohoye ku wa 15 Kamena 2026, yavuze ko abaganga bamugiriye inama yo
kubanza kwita ku buzima bwe mbere yo gusubira mu bikorwa bya muzika.

7.Doja Cat yasize
amateka i Kigali
Ku
wa 17 Werurwe 2026, BK Arena yakiriye kimwe mu bitaramo bikomeye byabereye mu
Rwanda ubwo Doja Cat yari yitabiriye gahunda ya Move Afrika.
Doja
Cat yashimishije abafana mu ndirimbo zirimo "Paint The Town Red" na
"Say So", anasiga benshi batunguwe ubwo yaririmbaga anyanyagiza
indabo mu bafana. Ndetse, yagaragaye akomba indangururamajwi (Microphone)
yakoreshaga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ari kimwe mu bitaramo byateguwe neza kandi byagenze neza kurusha ibindi byabereye muri BK Arena.

8.Clapton Kibonge
yasezeranye n’umugore bamaranye imyaka umunani
Ku
wa 4 Mata 2026, umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge
yasezeranye na Ntambara Mutoni Jacky nyuma y’imyaka umunani bari bamaze babana.
Ubukwe
bwabo bwabereye mu Karere ka Nyagatare, aho bwitabiriwe n’ibyamamare byinshi
byo mu ruganda rw’imyidagaduro.
Mu rusengero, Kibonge yakoze ku mitima ya benshi ubwo yabwiraga umugore we amagambo y’urukundo yagize ati: “Urwo nagukunze rwose, uko rwaba rwiza kose, nagiraga ngo nkubwire ngo narishyushyaga, ubu ni bwo ngiye kugukunda.”

9.Siga Fest
yahinduye Huye umurwa mukuru w’umuco
Iserukiramuco
rya mbere rya Siga Art Festival ryabereye i Huye hagati ya tariki ya 19 na 21
Werurwe 2026.
Abitabiriye
iri serukiramuco basuye ahantu hatandukanye harimo Ingoro y’Igihugu y’Umuco i
Huye ndetse banitabira urugendo rwiswe "Intambwe ya Nyirarumaga".
Mu gusoza iri serukiramuco, abahanzi barimo Riderman, Christopher, Jules Sentore, Juno Kizigenza, Bwiza, Massamba Intore na Kevin Kade bashimishije imbaga yari yateraniye kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

10.Ben na Chance
banditse amateka muri BK Arena
Mu
bitaramo byaranze uyu mwaka kandi harimo icyakozwe n’abaramyi Ben na Chance ku
munsi mukuru wa Pasika.
Ben
na Chance banditse amateka yo kuzuza BK Arena, baririmbye indirimbo zabo zakunzwe zirimo "Zaburi Yanjye",
"Yesu Arakora", "Amarira" na "Mu Nda y’Ingumba",
mu gihe Pastor Julienne Kabanda yigishije Ijambo ry’Imana.
Bataramanye na Papi Clever & Dorcas; Alicia & Germaine, Ngoga Christophe na Pastor Julienne Kabanda wagabuye ijambo ry'Imana. Imigendekere myiza yacyo, yatumye Apostle Mignonne Kabera abashimira kuwa 11 Kamena 2026.
Aba baramyi batangaje ko bifuza ko "Easter Jubilee" yaba igitaramo ngarukamwaka kizajya kiba buri Pasika, ibisobanuye ko no kuri Pasika ya 2027 bazongera bagataramira muri BK Arena.
