Vestine na Dorcas bahakanye ko babanye nabi na Irene Murindahabi bahoze bakorana

Iyobokamana - 07/07/2026 7:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Vestine na Dorcas bahakanye ko babanye nabi na Irene Murindahabi bahoze bakorana

Nyuma y’uko Dorcas asanze mukuru we mu gihugu cya Canada akaba ari ho bagiye gukomereza ubuzima ndetse n’umuziki wabo, bakoze ikiganiro bashyira umucyo ku gutandukana kwabo na Irene Murindahabi.

Mu gitondo cya tariki ya 13 Kamena 2026, ni bwo Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas bashyize hanze itangazo bavuga ko batandukanye na MIE Music ikuriwe na Irene Murindahabi nyuma y’igihe kirekire bakorana.

Iryo tangazo ryagiye hanze nyuma y’uko Kamikazi Dorcas yari yafashe rutemikirere asanze Ishimwe Vestine muri Canada akaba ari ho amaze amezi agera ku munani atuye dore ko ari na ho yabyariye.

Nyuma yo guteguza indirimbo nshya bise “Itabaza”, Vestine na Dorcas bakoze ikiganiro cyo kwibutsa abafana babo ko bahari ndetse bagenda basubiza bimwe mu bibazo abantu bajyaga babibazaho.

Ku kibazo cya MIE Music na Irene Murindahabi, bavuze ko nta kibazo na kimwe bigeze bagirana ndetse ko isaha n’isaha baba bavugana buri umwe azi amakuru y’undi.

Ishimwe Vestine yagize ati: “Umubyeyi arakubyara hanyuma akagucutsa. Umubyeyi akavuga ati reka ndebe ibyo uyu mwana agiye gukora. Kubwo iyo mpamvu rero, njye na Dorcas tugiye kwicara muduhange amaso.”

Kamikazi Dorcas nawe ati: “Turashimira MIE. Ntabwo twakwirirwa tubivuga namwe mwarabibonye. Imana yabibanyujijemo kugira ngo mutubone. Yabibanyujijemo bumvira Imana bakora ibyo bahamagariwe. Abantu muhangayitse ngo tubanye nabi, ubu tubanye neza ndetse n’ubu twamuhamagara akabavugisha.”

Dorcas na Vestine bimukiye muri Canada aho babonye umuntu uhatuye wemeye kubafasha mu muziki ndetse akabafasha kuhatura aho ubu bamaze guteguza indirimbo “Itabaza”.

Traiki ya 13 Kamena 2026, ni bwo Vestine na Dorcas batandukanye na MIE Music

Vestine na Dorcas bahamije ko babanye neza na M. Irene nyuma yo gutandukana nawe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...