Mu itangazo bashyize hanze kuri Instagram, aba baramyi basabye imbabazi abakunzi babo bari biteguye kwitabira icyo gitaramo, bavuga ko “ibibazo bitari byitezwe byaturutse ku bateguye igitaramo” ari byo byatumye batabasha kucyitabira.
Vestine na Dorcas bagaragaje ko bababajwe cyane n’imbogamizi ibi bishobora guteza ku bakunzi babo. Bababwiye ko babakunda kandi babashimira inkunga bakomeje kubaha. Aba bahanzi kandi batangaje ko bazongera gutaramira abakunzi babo i Vancouver mu kindi gihe.
Iri tangazo rije mu gihe Vestine na Dorcas batangiye icyiciro gishya cy’umuziki, nyuma yo gutandukana na MIE Entertainment muri Kamena 2026. Nyuma y’itandukana ryabo, batangaje ko bagiye gukomeza ibikorwa byabo nk’abahanzi bigenga.
Muri Nyakanga 2026, basohoye indirimbo yabo “Itabaza”, iba iya mbere mu cyiciro gishya cy’umuziki nyuma yo gutandukana na MIE Entertainment. Banatangaje ko ibikorwa byabo bya muzika bizakomeza gukorerwa muri Canada.
Kugeza ubu, abateguye Vancouver Worship Encounter ntibarasobanura ku mugaragaro impamvu nyayo y’ibibazo byatumye iki gitaramo kititabirwa na Vestine na Dorcas. Aba bahanzi bo bashimangiye ko ari “ibibazo bitari byitezwe byaturutse ku bateguye” byatumye batabasha kwitabira igitaramo.
Iki gitaramo cyiswe “Vancouver Worship Encounter”, cyari giteganyijwe ku wa 12 Nzeri 2026, kuva saa 11:00 z’umugoroba kugeza saa 5:00 za mu gitondo, kuri 5588 188 St, Surrey, BC. Itike yo kwinjira iri ku madolari 40.
Muri iki gitaramo, Vestine na Dorcas bari kuzaba bari kumwe na Pastor Jackson Mugisha ari nawe bivugwa ko wari wabatumiye, ariko kuri ubu aba bahanzikazi batangaje ko batazacyitabira.


Vestine na Dorcas bahagaritse igitaramo bari gukorera i Vancouver
