Iki ni cyo gitaramo cya mbere aba baramyi bazakorera muri Vancouver nyuma yo kwimukira muri Canada, aho basigaye bakorera ibikorwa byabo bya muzika.
Vestine na Dorcas bazataramira abakunzi babo ku wa 12 Nzeri 2026, mu gitaramo bazahuriramo na Pastor Mugisha. Iri tsinda kandi riherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Itabaza”.
Aba baramyi baheruka gutaramira muri Canada ku wa 18 Ukwakira 2025, ubwo bitabiraga igitaramo “Yebo Concert”.
Vestine na Dorcas batangiye kumenyekana cyane mu mpera za 2020 no mu 2021, babifashijwemo n’uwari umujyanama wabo akaba n’umuyobozi wabo, Murindahabi Irene (M. Irene), binyuze muri sosiyete ya MIE Empire.
Muri Kamena 2026, aba baramyi batangaje ko batandukanye na MIE Empire ku mugaragaro, kugira ngo bakomeze urugendo rwabo rwa muzika nk’abahanzi bigenga.
Ni bamwe mu baramyi b’Abanyarwanda bamaze kumenyekana binyuze mu ndirimbo nka “Emmanuel”, “Yebo” na “Iriba”. Igitaramo cyabo “Worship Encounter” kizabera mu Mujyi wa Vancouver ku wa 12 Nzeri 2026, ni kimwe mu bikorwa bya mbere bazakorera muri iki gihugu nyuma yo kwimukirayo no gutandukana na MIE.


Vestine na Dorcas bagiye gukorera igitaramo muri Canada cyiswe “Worship Encounter”
