Nk’uko bisanzwe bigenda
buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho
zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu
Rwanda byumwihariko.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n’abakizamuka ndetse n’abakora
uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Dore indirimbo 10
InyaRwanda yaguhitiyemo zasusurukije Abanyarwanda muri Nyakanga 2025:
1. Emmanuel - Vestine & Dorcas
Ni indirimbo nshya ya
Vestine na Dorcas. Muri iyi ndirimbo baba bashimira Imana ku bw’imirimo ikora
idasanzwe umunsi ku wundi.
Ni indirimbo bashyize
hanze nyuma yaho tariki 5 Nyakanga 2025, Ishimwe Vestine, yasabwe akanakobwa
n’umukunzi we Idrissa Jean Luc Ouédraogo mu birori binogeye ijisho, ndetse
anasezerana imbere y’Imana ndetse muri iyi ndirimbo hagaragaramo amashusho
y’ubukwe bwe.
2. Natinatina - The Real Gasana ft. Afrique,Olimah,Sicha one ,Pama & Mercury Sheks
Natinatina cyangwa se
‘nta kintu atinya’ ni indirimbo yahuriyemo abahanzi bari kuzamuka mu
muziki nyarwanda barimo Afrique, Olimah, Sicha one , Pama na Mercury Sheks;
bigizwemo uruhare na Real Gasana usanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga.
The Real Gasana yavuze ko
iyi ndirimbo yakozwe biturutse kuri mugenzi we Osmarito uzwi kuri Tik Tok,
wakunze umukobwa uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, akamutera utwatsi.
Ati: “Ni indirimbo
nakomoye kuri mugenzi wanjye Osmarito, wakunze umwe mu bakobwa bazwi mu
myidagaduro nyarwanda akamwanga avuga ko batari ku rwego rumwe.”
3. POZ - Christopher
Ni indirimbo nshya ya Christopher.
Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aba agaragaza uko umuntu ashobora gukunda undi
agahita afungira aho. Ni indirimbo ya mbere kuri album ya Christopher yise
“H₂O”.
4. Kuba Nisindiye II - Real Roddy & Bruce Melodie
Ni indirimbo
yahuriyemo Bruce Melodie na Real Roddy uri mu bahanzi bakiri kuzamuka.
Yakomotse ku ndirimbo n’ubundi yari yakozwe na Roddy yise ’Nisindiye’ yagiye
hanze mu minsi yashize igakundwa ku rwego rwo hejuru. Ibi byatumye Bruce
Melodie na 1:55 AM imufasha, bifuza kuyisubiramo.
5. A La Vie - Nel Ngabo & Platini
Nel Ngabo na Platini
basohoye indirimbo bise ‘A la vie’ ikaba iya mbere mu munani zigize album
Vibranium batangiye gushyira hanze kuva kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025, bahamya
ko nta kwezi k’ubusa badasohoye indi nshya.
Platini yavuze ko
basohoye indirimbo yabo ya mbere kuri album ariko n’izindi imirimo yo
kuzitunganya yamaze kurangira igisigaye ari ikibazo cy’igihe gusa.
6. Maritha - Bwiza
Ni indirimbo y'umuhanzikazi
Bwiza. Aba agaragaza umukobwa w’umunyacyaro ufite indoto zo kuzajya i Kigali,
akishimira kurya indyo z’abakire no gusohokera ahantu hiyubashye akunze kubona
ku mbuga nkoranyambaga.
7. Nikosa - Alto
Ni indirimbo
y’umuhanzi Alto uri mu bamaze kugwiza igikundiro mu muziki Nyarwanda.
8. Akana - Social Mula
Ni indirimbo nshya
y’umuhanzi Social. Iri kuri album ya kabiri ya Mugwaneza Lambert uzwi nka
Social Mula mu muziki nyarwanda.
Social Mula mu minsi
ishize yavuze ko impamvu yise iyi album ‘Confidence’, ari uko kwigirira
icyizere aricyo kintu cya mbere gifasha umuntu, ariko na none akaba afite
indirimbo yitwa gutya.
9. Motema - Chris Hat
Ni indirimbo y’umuhanzi Chris Hat, aho yumvikana aririmba agaragaza ko icya mbere ari ukwihangana mu
rukundo, akishyira mu mwanya w’umusore wizeza umukobwa ko amukunda n’ubwo we
aba ashidikanya.
10. Gutsinda - Ish Kevin
Ni indirimbo nshya
y’umuraperi Ish Kevin. Igaruka ku gukangurira abasore gushakisha ifaranga no
kwigira, kuko gutsinda kwa nyako ari ukugira ubushobozi mu buryo bwose
bushoboka mu kwibeshaho.
Ni indirimbo yahimbye
ijyanye n’ubundi n’ibihe byo Kwibohora u Rwanda rwizihiza ku wa 4 Nyakanga buri
mwaka.