Ibi byose babitangaje binyuze mu kiganiro bagiranye na ISIMBI TV nyuma yo gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise "Ibuye ". Muri iki kiganiro bari baherekejwemo n’umujyanama wabo M Irena, Vestina hari aho yagize ati: "Babonye ko kutunyuraho bitakunda kubera ko nyine Irene ariwe udufasha bikatunyura noneho nyine baca ku mubyeyi mama nyine bamucaho kwa kundi nyine wizeza umubyeyi ibitangaza bakamubwira bati abana bawe bari kubarya!".
Yavuze ko abo bantu bagitangira kujya mu matwi nyina barabyumvaga bakabibwira Irene. Ngo bagerageje no kubisobanurira nyina ntabyumve ahubwo akabasaba kujya bumva n’abandi [abamujyaga mu matwi] bakabikora ariko nyine bakabikora mu rwego rwo kubaha nyina.
Dorcas wabaga ari ku ishuri nawe ngo amakuru yamugeragaho nk'uko yabisobanuye ati: "Kubera ko nari ndi ku ishuri, Vestine yarampamagaraga akabimbwira, nagiye ku ishuri mbizi nkazajya muhamgagara nkamubwira nti 'ese byararangiye? Nkamubwira nti ujye usenga ndabizi ko bizakunda'".
Yakomeje agira ati: "Nanjye nakundaga Irene kuko Irene niwe wadu promotinze kandi niwe twakundaga cyane ariko kuba tumukunda cyane ntabwo byabuzaga ko twubaha mama twakoraga ibyo atubwiye ariko nyine tukanasenga ku ruhande rwacu tukabwira Imana tuti Mana turi gukora ibyo mama atubwiye ariko rwose n’ukumwubaha twe turacyashaka gukorana na Irene’’.
Vestine nawe hari aho yabisobanuye ati: "Bamujyaga mu matwi bamubwira ngo CANO ngo yinjiza amafaranga menshi nyine akavuga ati uziko bakize bikamera gutyo nyine natwe bikatubabaza tukabwira mama tuti mama ujye wizera abana bawe cyane kuruta kwizera bariya nyine ".
Dorcas yashimangiye ko nyina yababwiraga ko bagomba kureka Irene bageze aho babona bitarangira bahitamo kwiyambaza amasengesho kugira ngo babone izindi mbaraga, barakomera kandi bagira icyizere ko batagomba gutandukana na Irene. Bavuze ko impamvu ari uko ngo bakundaga Irene. Ibyabaga byose ngo babibwira Irene akabahumuriza ko 'Imana iri kumwe nabo'.
Mu byavuzwe bindi harimo inkuru y’umugabo ngo wagendaga aboherereza amafaranga akabagurira inkweto n’ibindi, ibi nabyo Vestine yagize icyo abivugaho ati: "Ntabwo nzi ko n’umukuru yarira abeshya, ntabwo nari nzi ko umuntu yarira avuga ati "Nabaguriye inkweto, imyenda y’ibihumbi 600 n’ibishyingirwa hahaha." Uyu muntu icyo gihe byavuzwe ko yagaragaje ko Dorcas yamusabye ibikoresho. Aba bana bashimangiye ko ibyo uwo mugabo yavuze ko yabaguriye yabeshyaga ahubwo byari ibinyoma.
Dorcas utari uhari, yabajijwe uwagiye mu cyumba agasangamo umugabo w’abandi maze akamuhamagara avuga ngo Tonton! Aba bakobwa bahise bavuga ko ibyo batigeze babyumva icyakora bemeza ko bamwitaga Tonton kuko babonaga ari umuntu mukuru.
Uyu mugabo batavuze amazina ye ngo hari ubwo yigeze kubajyana muri Kigali Marriott Hotel abazanira umunyamakuru ngo bakorane ikiganiro. Ibyababayeho ngo babikuyemo isomo rikomeye nk'uko Dorcas yabigarutseho ati: "Nize guceceka mu kibazo ugatuza ". Mugenzi we yagize ati: "Nize umuntu, niga ko ikibazo cyose waba urimo wasenze ntakitakunda ".
Nyuma yo gusubirana na M Irene basinye amasezerano y'imikoranire
Bavuze ko kuva icyo gihe kugeza ubu nta kindi kintu baravugana n’uyu mugabo batatangaje amazina icyakora ngo Vestine we ngo yigeze kumwandira ubutumwa nk’uko yabisobanuye ati: "Njyewe namwandikiye SMS ndamubwira ngo ibintu wakoreye mama ntabwo ari byiza nta kindi kintu nigeze mvugana nawe ". Uyu mugabo ngo mu kumusubiza yamubwiye ko ibyo yakoraga byari mu rwego rwo kubafasha kugira ejo heza.
Kugeza ubu nyuma yo gutandukana na M Irene bakongera bakiyemeza gusubirana bagakorana, ubu bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise "Ibuye ".