Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Espagne yavuze ko Abanya-Espagne batanu bari bafungiwe muri Venezuela barekuwe, barimo n’umurwanashyaka uzwi mu guharanira uburenganzira bwa muntu ufite ubwenegihugu bwa Venezuela na Espagne, Rocío San Miguel, nk’uko byemejwe n’umuryango we wavuganye n’itangazamakuru ryo muri Amerika.
Ibi bibaye nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifashe Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro mu gikorwa cyihuse cyabereye i Caracas ku wa Gatandatu, kugira ngo akurikiranweho ibyaha ashinjwa bijyanye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu rukiko rwo i New York.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela, Jorge Rodríguez, yatangarije kuri televiziyo ya Leta ko “umubare munini” w’imfungwa za politiki uzahita urekurwa, ariko ntiyigeze atangaza umubare wazo cyangwa amazina y’abagomba kurekurwa. Yavuze ko icyo cyemezo kigamije guteza imbere ubumwe bw’igihugu no kubana mu mahoro.
Nubwo bimeze bityo, amagana y’abantu bagifungiye mu magereza ya Venezuela bazira impamvu za politiki, kandi bake cyane ni bo bamaze kurekurwa kugeza ubu. Rocío San Miguel ni we wa mbere byemejwe ko yarekuwe, aho umuryango we watangaje ko yajyanywe kuri ambasade ya Espagne i Caracas.
Yari yarafashwe mu 2024 ashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu, kugira umugambi wo kwica Perezida n'iterabwoba—ibirego byateje impungenge zikomeye mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Venezuela yakiriye neza aya makuru y’irekurwa ry’imfungwa, ivuga ko nubwo ari intambwe nziza, hakiri urugendo rurerure rwo gukemura ikibazo cy’ifungwa rishingiye kuri politiki.
Aya makuru anahurirana n’itangazo rya Perezida wa Amerika Donald Trump wavuze ko yategetse gufunga gereza ya El Helicoide, izwiho cyane gufungirwamo abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kuvugwamo ibikorwa by’ihohoterwa n’iyicarubozo. Gusa umuryango Provea wihanangirije ko gufunga iyo gereza bitagomba gutuma hibagirana izindi gereza nyinshi zigifungiyemo abantu bazira ibitekerezo byabo.
Abataravugaga rumwe n'ubutegetsi bwa Maduro n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bamaze imyaka myinshi bashinja ubutegetsi bwa Venezuela gukoresha ifungwa ry’abantu mu gucecekesha abatavuga rumwe nabwo, cyane cyane nyuma y’amatora yo mu 2024 yavuzweho kutizerwa. Guverinoma ya Venezuela yakomeje guhakana ko ifite imfungwa za politiki, ivuga ko abafunzwe bose bakekwaho ibyaha bisanzwe.
