Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y’amajwi n’amashusho yise ‘Muri gakondo’. Ni indirimbo avuga ko yanditse mu mwaka wa wa 2017 ubwo yasengeraga ibyifuzo binyuranye byari biremereye umutima we. Ni indirimbo ikomeje gukurura no kuzamura amarangamutima menshi y’abantu.
Vedaste N. Christian yashyize hanze indirimbo 'Muri Gakondo' yakiranywe yombi
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Vedaste N Christian yavuze ko iyi ndirimbo imufasha kumva ko akwiriye gushaka ubwami bw’Imana mbere no gukiranuka ibindi bikaba inyongera. Yakomeje kandi anasaba buri wese gukomeza gushyira ku mutima ubu butumwa kuko ngo ari cyo gikwiriye buri wese.
Yagize ati:"Iyi ndirimbo nayanditse ndi mu bihe byo gutekereza no gusengera ibyifuzo. Hashize igihe kinini, kuko nayanditse 2017, nyijyana muri studio mu mwaka wa 2018. Rero impamvu nta yindi ni uko nibukaga ko ntakwiye kurwanira ibifatika cyane ngo binyibagize intego ".
Yakomeje agira ati: “Ni na cyo nifuriza uyumva wese, “impamba y’urugendo ntizamwibagize impamvu y’urugendo!" Ibyiza Yesu afite byose ni ibyacu, tuzabihabwa nidutabaruka ".
Vedaste N. Christian amaze gukora indirimbo zirenga 15
Iyi ndirimbo ya Vedaste N. Christian yazamuye amarangamutima ya benshi nk'uko bigaragara mu bitekerezo birenga 70 by'abamaze kuyivugaho kuri YouTube. Marthe Nyirahabimana yagize ati: "Haleluta, Haleluya. Umva Christian umpesha umugisha cyane, ongera uhezagirwe".
Felix Habarugira yanditse ati: "Muri Gakondo Yesu yaduteguriye nituhagera tuzashimishwa n'ibindi byinshi, ibyo twibwira n'ibindi byinshi tutazi duhishiwe. Kimwe mu binshimisha ni uko tuzahurirayo na bene wacu twabuze. Tukazongera guhurira mu buzima bwiza iteka,..."
Vedaste N.Christian umaze gukora indirimbo zisaga 15, ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR mu mujyi wa wa Kigali ku itorero rya Murambi ndetse akaba umwe mu bayobozi ba korari Besarel nayo ikunzwe cyane muri ADEPR. Avuga ko bigoye kumenya igihe yatangiriye gukora umuziki kuko yamenye ubwenge agasanga aririmba, icyakora ahamya ko yakandagiye muri Studio bwa mbere mu mwaka wa 2007.
Uyu muramyi yageze mu mwaka wa 2014 kuririmba wenyine asa nk’ubihagaritse kubw’impamvu ze bwite, ajya muri korari (Besalel Choir ADEPR Murambi/Kicukiro) nyuma mu mwaka wa 2018 nibwo yaje gusubira mu muziki ku giti cye, akaba atangiranye umwaka n’indirimbo nshya.
Akomeza avuga ko yumva umuhamagaro wo kuririmba ku giti cye ukomeje kandi agasaba buri wese kumuba hafi, kumushyigikira no kumusengera.
Vedaste N. Christian yishimiwe cyane mu ndirimbo ye nshya yise 'Muri Gakondo'
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "MURI GAKONDO" YA VEDASTE N. CHRISTIAN