"Iby'urukundo rwawe biraremereye cyane ubwonko bwanjye ubanza butabibasha, ayiiii ubwonko bwanjye oya ntibwabibasha. Ni wowe wenyine uzi gukunda abandi turagerageza, eeehh ni ukugerageza. Ariko wowe Mwami wanjye gukunda urabizi, Yesu we urabizi". Ushobora kuba warakunze iyi ndirimbo ariko ukaba utari uzi nyirayo. Ni Vedaste N. Christian umwe mu baramyi b'abahanga u Rwanda rufite ari nawe ugiye gukora igitaramo gikomeye.
Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Vedaste N. Christian yavuze ko arambye mu muziki usingiza Imana dore ko hashize imyaka 24 atangiye kwandika indirimbo ziramya Imana. Ati "Natangiye kwandika indirimbo no kuririmba kuva mu 1998 kugeza n’ubu. Ubu mfite indirimbo nyinshi bitoroshye guhita mbona umubare, ariko wenda mpereye nka 2018 maze gushyira hanze izigera muri 20, harimo n’iyi nitiriye iki gitaramo yitwa 'UZI GUKUNDA'".
Yavuze ko yatangajwe cyane n’uko "iyi ndirimbo yakiriwe n’abantu kuko ntibyaje vuba byagiye biba gahoro gahoro mu ibanga". Ati "Nashidutse indirimbo igeze kure cyane kandi nari narayitanze kuri WhatsApp gusa. Nabaye nk’ukangutse kuko sinari mbizi, ntekereza ko n’ubu ntarabasha kumenya ikigero ifashaho abantu mu mpande zitandukanye z’isi, kandi mbishimira Imana cyane. Byampaye imbaraga zo gukomeza gukora n’izindi ndirimbo".
Vedaste N. Christian akunzwe cyane mu ndirimbo 'Uzi Gukunda'
“Uzi Gukunda Live Concert 2 " ni igitaramo cya kabiri Vedaste N. Christian ateguye ku giti cye. Ni igitaramo yitiriye iyi ndirimbo ye twavuze haruguru ikunzwe bikomeye, kikaba giteganyijwe tariki 07/08/2022 muri Dove Hotel kuva saa munani z'amanywa. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Intego yacyo iri muri Yohana 15:13-15 (Urukundo rwa Yesu). Iki gitaramo kije gikorera mu ngata “Uzi gukunda Live Concert 1 " yabaye mu mwaka wa 2019 mbere ya COVID-19.
Ati "Tuzaba turi kumwe n’abandi baririmbyi barimo Alexis Dusabe Papi Claver & Dircas, Simon Kabera, Aime Frank na Bishop Dr. Fidele Masengo mu Ijambo ry’Imana". Yongeyeho ko "Iki gitaramo kiri gutegurwa ku bufatanye na “Christian Communication ". Kwinjira ni ubuntu. Icyakora uwifuza gushyikira cyangwa gutera inkunga iki gikorwa ahawe ikaze mu buryo busesuye. Yatwandikira kuri e-mail: vedasteniyondora@gmail.com cyangwa kuri Telephone : +250 788718787".
Vedaste N. Christian yateguye igitaramo gikomye kizabera muri Dove Hotel
REBA HANO INDIRIMBO "UZI GUKUNDA" YA VEDASTE. N. CHRISTIAN