Ubu butumwa bwatanzwe n’Urwego rwa Vatikani rushinzwe ibiganiro hagati y’amadini, Dicastery for Interreligious Dialogue, mbere y’uyu munsi mukuru wizihizwa n’Abahindu hirya no hino ku isi.
Muri ubu butumwa, Vatikani yifurije Abahindu, imiryango yabo n’abo bakunda kugira ibyishimo, amahoro n’iterambere. Iti: “Imana, yo soko y’ibyiza byose, ibahe umugisha mwebwe, imiryango yanyu, n’abo mukunda, ibuzuze ibyishimo, amahoro n’iterambere byinshi.”
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Vatican News, mu butumwa bwayo, Vatikani yagarutse ku giterane cyahuje abayoboke b’amadini atandukanye ku isi cyabereye mu mujyi wa Assisi mu Butaliyani mu 1986, ku butumire bwa Papa Yohani Pawulo wa Kabiri.
Icyo giterane cyari kigamije guhuriza hamwe abayoboke b’amadini atandukanye kugira ngo basengere amahoro, mu gihe isi yari ikeneye ubufatanye mu guhangana n’ibibazo bitandukanye.
Vatikani yavuze ko Assisi yabaye ahantu habereye inama y’amateka, aho abantu bo mu madini atandukanye bahuriye mu isengesho, bemera ko amadini n’ubufatanye hagati yayo bishobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije isi no guteza imbere amahoro.
Muri 2026, hashize imyaka 40 icyo giterane kibaye, Vatikani ikaba ibona ko ari umwanya wo kongera gutekereza ku buryo Abahindu n’Abakirisitu bakomeza gukorera hamwe mu kwimakaza amahoro.
Vatikani yasabye Abahindu n’Abakirisitu kurebera ku murage w’icyo giterane, bakarushaho gushaka inzira zibahuza mu kwimakaza amahoro.
Mu nzira zagaragajwe harimo gusengera hamwe bafite intego yo kwimakaza amahoro, ndetse no guteza imbere umuco w’ubuvandimwe rusange wagaragajwe na Mutagatifu Fransisiko wa Asizi.
Iti: “Uko ubuvandimwe burushaho gukura muri twe, ni ko amahoro azarushaho gushinga imizi mu mitima yacu.”
Vatikani isanga abantu bashobora gutandukana mu myemerere, ariko bakagirana ubufatanye bushingiye ku ndangagaciro bahuriyeho, zirimo kubahana, gukundana no kwita ku mibereho ya bagenzi babo.
Mu bindi byagarutsweho, Vatikani yashimangiye ko ibiganiro hagati y’amadini ari kimwe mu bintu by’ingenzi mu guteza imbere amahoro ku isi.
Yagaragaje ko ibyo biganiro bifite ubushobozi bwo gufasha abantu gusobanukirwa, kubahana no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bibangamiye umuryango mugari.
Yagaragaje icyizere ko Abahindu n’Abagatolika, nk’abantu bafite imyemerere yabo ariko bahuriye ku ndangagaciro zimwe na zimwe, bazakomeza guharanira amahoro, kubaka ubuvandimwe no kugirana ibiganiro.
Deepavali ni umunsi mukuru w’Abahindu uzwi cyane kubera amatara acanwa mu rwego rwo kugaragaza intsinzi y’urumuri rutsinda mwijima.
Uyu mwaka uzizihizwa ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026. Uyu munsi wizihizwa mu buryo butandukanye bitewe n’umuco n’uturere, ariko ukaba unafite ibisobanuro byihariye bijyanye n’intsinzi aho icyiza gitsinda ikibi.