Bishingiye
ku mabwiriza mashya yasohowe umwaka ushize, ibi biro byemeye gutanga “Nihil
obstat” ni ukuvuga ko nta nzitizi babonye mu bikorerwa kuri uwo musozi bikaba
ari intambwe yemeza ko ahavugwa ibonekerwa hashobora gukomeza kwakira abantu
bashaka gusengera cyangwa kuhagira urugendo rw’amasengesho.
Iyo
baruwa yanditswe na Kardinali Víctor Manuel Fernández, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro
bishinzwe ukwemera, ikaba yaragenwe na Arkiyepiskopi Jonáš Jozef Maxim ushinzwe
Abakiristu-Gatolika bo mu muco wa Bizantine mu mujyi wa Prešov.
Mu
ibaruwa ye, Kardinali Fernández asubiza ubusabe bwa Arkiyepiskopi Maxim wari
wasabye ko habaho uburenganzira bwemewe ku bikorwa by’iyobokamana bikorerwa
kuri uwo musozi, yerekana kandi ko hari impinduka nziza ku buzima bw’abagiye
bahagera.
Ibyo
biro bya Vatican bisobanura ko ubutumwa bwahavugiwe bwari burimo isanamitima.
Muri ubwo butumwa harimo amagambo nka: “Reka Yezu akubohoze… Kandi ntureke
Umwanzi wawe ngo akugirireho imbibi, kuko Yezu yamennye amaraso menshi kugira
ngo ugire ubwisanzure.”
Bikira
Mariya yahabonetse yiyita “Isuku itagira inenge” (Immaculate Purity), asaba
abakirisitu kumenya ko bakundwa uko bari: Ati “Ndabakunda uko muri… Ndashaka ko
muba abantu bishimye, ariko uyu mubiri (isi) ntuzabageza ku byishimo.”
Ubutumwa
kandi buvuga ko kwishimira no kugira amahoro muri Nyagasani bidufasha kuba
abahamya b’amahoro ku bandi. Ubutumwa bwinshi bugaragaza ko gukunda abandi ari
umutima w’igisubizo cyacu ku rukundo rwa Kristu, wuzuza ubuzima bwacu.
Nubwo
bimeze bityo, Kardinali Fernández yemeje ko hari ubutumwa bucye bufite ibice
bitavugwaho rumwe cyangwa bitumvikana neza, ariko ibyo bikaba bifitanye isano
n’uko ababubonye bashatse gutanga ibisobanuro by’ibyo babonye binyuze mu
magambo yabo ku giti cyabo, aho kwandikwa nk’amagambo yavugiwe hejuru.
Kubera
iyo mpamvu, Arkiyepiskopi Maxim yasabwe gusohora igitabo cy’ubutumwa
bwatoranyijwe, hatarimo ibishobora kujijisha cyangwa kubangamira ukwemera
kw’abantu bafite ukwemera koroshye.
Ibiro
by’iyigisho y’ukwemera byongeyeho ko gutanga nihil obstat bidashatse kuvuga ko
byemeje ko ibyo bonekerwa ari impamo (byaturutse ku Mana), ariko biha
uburenganzira ibikorwa by’amasengesho rusange, kandi bikamenyeshwa abayoboke ko
bashobora kugana ubwo butumwa bw’umwuka nta ngaruka mbi zihari ku kwemera
kwabo.
Ibivugwa
ko ibonekerwa ryatangiye ku ya 5 Kanama 1990, hafi ya kilometero eshatu uvuye i
Litmanová, mu gace gakomeye ku muco wa Gatolika wa Bizantine mu majyaruguru ya
Slovakia, byavuzwe ko byabaye ku bana batatu aribo Ivetka Korcáková, w’imyaka
11, Katka Ceselková, w’imyaka 12 na Mitko Ceselka, w’imyaka 9.
Bikira
Mariya yigaragaje kuri abo bana yiyita “Isuku Itagira Inenge”, asiga ubutumwa
bw’imibanire, ubwiyoroshye no kwemera gukundwa uko uri, nk’inzira yo kugera ku
byishimo nyabyo.