Vatican: Ibagwa rya Papa Francis ryagenze neza andi makuru y’uko ameze agirwa ibanga

Iyobokamana - 05/07/2021 8:38 AM
Share:
Vatican: Ibagwa rya Papa Francis ryagenze neza andi makuru y’uko ameze agirwa ibanga

Abategetsi b’i Vatican bavuze ko igikorwa cyo kubagwa amara kwa Papa Francis mu bitaro by’i Roma cyagenze neza nk’uko byari byateguwe.

Ubutegetsi bw’i Vatican ntabwo bwigeze butangaza byinshi ngo bugaragaze neza uko amerewe. Umuvugizi we, Matteo Bruni, ntiyatangaje igihe ibikorwa byo kubaga Papa Francisco byafashe cyangwa uko byagenze. Uyu muvugizi wa Papa Francis kandi ntiyavuze niba yagaruye ubwenge dore ko bamuteye imiti imusinziriza anirinda kwerura igihe azamara mu bitaro.

Amakuru y’iyinjira mu bitaro ku mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yari yatangajwe mbere ho amasaha make amaze kuramutsa abakirisitu b’i Roma. Franccis aramutsa aba bayoboke yababwiye ko mu kwezi kwa Nzeri azasura ibihugu birimo  Hongriya na Slovania.

Papa Francis w’imyaka 84 y’amavuko, ku cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, yari yasabye abakirisitu kumusabira, gusa ntiyabivuga neza ngo yerure impamvu ariko yasaga n’uvuga ko bamusabira kubera icyo gikorwa cyo kubagwa yagombaga gukorerwa.

Inkomoko: Voa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...