Ubutegetsi bw’i Vatican ntabwo bwigeze butangaza
byinshi ngo bugaragaze neza uko amerewe. Umuvugizi we, Matteo Bruni, ntiyatangaje igihe ibikorwa byo kubaga Papa Francisco byafashe cyangwa uko byagenze. Uyu
muvugizi wa Papa Francis kandi ntiyavuze niba yagaruye ubwenge dore ko bamuteye
imiti imusinziriza anirinda kwerura igihe azamara mu bitaro.
Amakuru y’iyinjira mu bitaro ku mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi,
yari yatangajwe mbere ho amasaha make amaze kuramutsa abakirisitu b’i Roma. Franccis
aramutsa aba bayoboke yababwiye ko mu kwezi kwa Nzeri azasura ibihugu
birimo Hongriya na Slovania.
Papa Francis w’imyaka 84 y’amavuko, ku cyumweru tariki
4 Nyakanga 2021, yari yasabye abakirisitu kumusabira, gusa ntiyabivuga neza ngo
yerure impamvu ariko yasaga n’uvuga ko bamusabira kubera icyo gikorwa cyo
kubagwa yagombaga gukorerwa.
Inkomoko: Voa