Vanessa yasabye imbabazi nyuma yo kuvuga ko abagabo ari inyamaswa

Imyidagaduro - 25/10/2026 12:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Vanessa yasabye imbabazi nyuma yo kuvuga ko abagabo ari inyamaswa

Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yasabye imbabazi nyuma yo gutangaza ko abagabo ari inyamaswa, avuga ko yabitewe n’amarangamutima yatewe n’inkuru z’ihohoterwa rikorerwa abana yakunze kubona ku mbuga nkoranyambaga.

Vanessa yavuze ko inkuru nyinshi z’ihohoterwa rikorerwa abana, cyane cyane abakobwa, zamukoze ku mutima ku buryo yisanze atanze ubutumwa buhuriza abagabo bose mu cyiciro kimwe, ibintu yemera ko bitari bikwiye.

Yasobanuye ko nubwo yari agamije kugaragaza uburemere bw’ihohoterwa rikorerwa abana, amagambo yakoresheje atari akwiye, bityo asaba imbabazi ku butumwa bwe.

Uyu mugore kandi yavuze ko ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana kiri mu byamukomeje mu kwandika igitabo cye yise Graceful Beginnings, agamije kugira uruhare mu kurinda abana no kugaragaza ibibazo bashobora guhura na byo.

Iki gitabo kigaruka ku mategeko, ukuri kudakunze kuvugwa mu burere bw’abana, kumva ko umuntu yatakaje uwo ari we no gushaka imbaraga zo gukomeza mu bihe bigoye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...