Vanessa Simbi yahishuye ko indirimbo ye nshya yashibutse ku buhamya bwa Ange wabonye urubyaro nyuma y'imyaka 10-VIDEO

Iyobokamana - 29/11/2021 2:53 PM
Share:
Vanessa Simbi yahishuye ko indirimbo ye nshya yashibutse ku buhamya bwa Ange wabonye urubyaro nyuma y'imyaka 10-VIDEO

Umuramyi Vanessa Simbi utuye mu Bufaransa wamenyekanye mu ndirimbo 'Wowe Mwiza' yakoranye na Patient Bizimana, yahishuye ko indirimbo ye nshya 'Ntabwo wahindutse' aherutse gushyira hanze, yashibutse ku buhamya bw'umubyeyi w'inshuti ye witwa Ange wabonye urubyaro nyuma y'imyaka 10 yari amaze ategereje umwana.

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Vanessa Simbi yemeje aya makuru, ati "Harimo temoignage (ubuhamya) y'umu maman witwa Ange, wabonye urubyaro amaze imyaka 10". Mu minota ya nyuma y'iyi ndirimboo, humvikanamo uyu mubyeyi Ange arimo gusenga ashima Imana ku bitangaza bikomeye Imana yamukoreye. Arasenga ati "Turagushima Mana ko wongeye kutwereka ko ijambo ryawe ari ukuri, ntabwo uhinduka uko wahozeho ni ko uri n'uyu munsi, uri uwo kwizerwa. Uri inyuma y'ijambo ryawe ngo urisohoze".

"Watubereye uwo kwizerwa imyaka 10 yose ishize dutegereje umwana, ibyo wadukoreye Mwami Mana n'abandi bose bafite icyo bagutegerejeho mu gihe gikwiriye bizasohora kuko wowe Mwami Mana yacu twizeye, twakurikiye, uri uwo kwizerwa. Ntuhinduka kandi nta jambo na rimwe, oya nta na rimwe uvuga ngo rihere!". Hahita hakurikiraho icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cya  Luka 1:37 havuga ngo "Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere".


Vanessa Simbi yakoze indirimbo nshya 'Ntabwo wahindutse' yashibutse ku nkuru mpamo

Muri iyi ndirimbo 'Ntabwo wahindutse', Vanessa Simbi yumvikana aririmba ati "N'ubwo nca mu migezi y'amazi menshi cyane, nkabona ibirimi by'umurirp impande zanjye, ntacyo mba kubera ko wagendanye nanjye. Nzabaho kubera ko ari ko wategetse. Ntabwo wahindutse uracyakora uko biri kose, rya jambo wavuze rizasohora uko biri kose. Wowe utajya ubeshya, ntabwo ubeshya. Wowe utananirwa, ntujya utsindwa, urizerwa." 

Vanessa Simbi yakunzwe mu ndirimbo 'Wowe mwiza' yakoranye na Patient Bizimana, baririmbamo bati: "Wankundiye iki wowe, wankundiye wowe, mwiza. Muri wowe nta nenge, wisakaye ubwiza, urera. Ni iki kigutera kwifuza kuba hafi yanjye. Uko bwije n'uko bukeye ni ko urukundo rwawe n'imbabazi zawe bihora byiyongera ku buzima bwanjye, warakoze kuntoranya,..Wanciye iki Mwami? Mbere y'uko Isi ibaho burya njyewe nariho mu mugambi wawe, ..."


Ange arashima Imana yamuhaye umwana nyuma y'imyaka 10 yari amaze ategereje urubyaro

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Vanessa Simbi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya 'Ntabwo wahindutse' yayanditse mu 2013. Ati "Iyi ndirimbo nasohoye nayanditse mu 2013, nabanje kumva ari ya magambo 'ntabwo wahindutse uracyakora uko biri kose' anjemo, kubera ibihe nari ndi kunyuramo. Mu by'ukuri sinzi niba nawe ubizi kwa kundi umara igihe usengera ikintu ariko utabona inzira byacamo, ukajya wiyibutsa ibitangaza Imana yagukoreye kera cyangwa ibyo usoma muri Bibiliya ariko wumva utazi inzira uzasubirizwamo".

Yakomeje ati "Ni uko byari bimeze, maze mbona Imana ikoze icyo kintu nari maze imyaka 2 nsengera, ndatangara pe. Ni aho mu by'ukuri navuga ko indirimbo yatangiriye, noneho ngenda nongeraho andi magambo n'ibindi bice by'indirimbo ngamije kuvuga ko ibyo umuntu yacamo byose, n'ubwo byatinda cyangwa yaba atabona inzira, Imana yo ishobora byose ntakiyinanira, uko yahoze ni ko iri, ni ko izahora. Ibasha gukora ibyo yasezeranye. Iki akaba ari na cyo nifuza ko umuntu wese uyumva ashikama ku masezerano Imana yamuhaye kuko Imana ari iyo kwizerwa".


Simbi yateguje abakunzi be izindi ndirimbo nshya mu bihe bya vuba

Vanessa Simbi yavuze ko afite izindi ndirimbo azagenda ashyira haze. Ati "Nkaba mfite izindi ndirimbo nzagenda nshyira hanze mu minsi iri imbere. Ariko ngomba gufatira umwanya wo gutegura neza, urabizi ko gukora umushinga unoze bisaba kubifatira umwanya". Iyi ndirimbo ye nshya yayinyujije ku rukuta rwe rwa Youtube yise Simbi Vanessa. Yakiriwe neza n'abatari bacye barimo uwitwa Kalimba Sharon wasabiye umugisha mwinshi uyu muhanzikazi bitewe n'uburyo iyi ndirimbo ye yamukoze ku mutima.


Vanessa Simbi yatangaje ko yiteguye gushyira hanze izindi ndirimbo nshya kandi nyinshi

REBA HANO 'NTABWO WAHINDUTSE' INDIRIMBO NSHYA YA VANESSA SIMBI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...