Valentine’s Day itubere umunsi mwiza wo kwizihiza ko urukundo rwacu rukura

Urukundo - 12/02/2026 10:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Valentine’s Day itubere umunsi mwiza wo kwizihiza ko urukundo rwacu rukura

Nk'uko bisanzwe buri mwaka tugira umunsi uhuriweho n’isi yose tuba twizihiza "Gukundana" aho tuba tunazirikana umuntu wakoze ibikorwa byuzuyemo amarangamutima y’Urukundo.

Bamwe bizihiza uyu munsi bazi neza ibyawo ariko hakaba n’abandi batari bacye baba bari mu kigare cy’uko babona abantu benshi babishyushyemo ariko kenshi bikaba byanatuma bisanga mu gutakaza cyangwa mu gusesagura ibyo bafite kugira ngo bisanishe n’abandi maze byose bikitirirwa Urukundo.

Nyamara ahubwo Urukundo rwagatumye kubera urugero rwiza uwo ukunda umwereka uburyo bwiza bwo gukundana ariko unazirikana ejo he heza unamufasha kubona ko ibyiza byose bitagurwa amafaranga ko ahubwo amafaranga yabafasha kubaka ibyiza birambye bikenewe bihereye ku munezero wo kwaguka kuruta kwinezeza birimo gusesagura

Aha byumvikane neza ko ntavuga ko kuba wasohokana n’uwo ukunda cyangwa se ngo umuhe impano byaba ari bibi ariko kandi ntibikwiye ko wumva ko umunsi umwe mu mwaka ari wo wo kwigaragaza ngo wumve ko byanze bikunze uwo munsi kuba udakoze ibiri gukorwa n’abandi bihita bituma ugaragara nk’udakunzwe cyangwa udakunda.

Impamvu ni uko rimwe na rimwe cyangwa kenshi iyo myumvire ariyo ituma wirarira, rimwe ukaba wanaguza amafaranga ngo ushimishe umuntu nk'aho nyuma y’uwo munsi nta yindi minsi izabaho.

Ni byiza ko kuri uyu munsi w’Abakundana cyangwa Valentine’s Day tuzirikana ko uwo twizihiza cyangwa uwo uwo munsi witiriwe, icyatumye uwo munsi umwitirirwa si byo yari yaguze bihambaye cyangwa impano zigurwa yari yatanze ahubwo ni ibikorwa yari yakoze bimukomokamo biturutse ku marangamutima y’Urukundo yari amurimo ari na byo byakwiriye Isi kugeza aho hashyizweho umunsi wo kubyibuka ndetse ukitirirwa uw’Abakundana.

Twumve ko kwizihiza uyu munsi ari byiza ko tubanza gusuzuma amarangamutima y’urukundo twifitemo tukareba niba uko tuyaha abo dukunda bihagije cyangwa se hari icyo bibungura mu buzima bw’imbere muri bo ari na byo byagatumye urukundo rwacu rurushaho gukura bikadutera kureba mu cyerekezo kimwe ndetse tukanabaho tunezerewe kubera ibishashi by’urukundo twifitemo.

Ni igihe cyiza cyo guha abo dukunda impano ikora ku marangamutima kuruta gukora ku byo batunga kuko amarangamutima yangiritse burya atuma amaso yacu atabona agaciro k’impano dutanga bikaba byaba byiza ko tureba cyane ku bitagurwa amafaranga ahubwo tukita ku byubaka umuntu wacu w’imbere.

Dukwiye kumva ko umunezero ukwiye guturuka muri twe ugana hanze kuruta kuva hanze ugana muri twe bivuze ko aho gushishikazwa cyane n’impano twagakwiye gushishikazwa n'icyo tubona mu wo turi kumwe.

Valentine’s Day itubere umunsi mwiza wo kwizihiza ko 'Urukundo' rwacu rukura kandi ko hari ibyo duharanira kureka kugira ngo abo dukunda bagire amarangamutima atekanye ndetse binatume urukundo rwacu rutubera inkingi yo gutuza no gutekana kugira ngo tugire umwanya wo kwaguka mu mitekerereze.

Uyu munsi ube umwanya mwiza wo kuganira ku ho tuva, aho tugeze n'aho tugana mu rukundo ndetse aho bitagiye bigenda neza twumve ko "Gusaba Imbabazi" no "Gutanga Imbabazi" atari ubugwari ahubwo ari ibanga rituma n'ibyo twifuza imbere bishoboka.

Ubwo uyu munsi wabayeho reka tuwukoreshe dutekereza impamvu z’Urukundo turimo bidutere kuruminjiramo ibyiza byinshi bituma ruryoha kandi abo dukunda twumve ko ari igice kigize Ubuzima bwacu. 

Nk'uko twifuza abo dukunda ko batunezeza natwe duharanire kubanezeza bishingiye ku kubarindira umutekano w’amarangamutima yabo aho kuba bamwe mu bayasenya kandi tuzirikane ko Urukundo rumeze neza burya ari imbaraga zidufasha kubona ahazaza hacu mu buryo bwiza kandi burambye.

Mboneyeho kwifuriza Abakundana ndetse n’Abashakanye bari mu Rwanda no ku Isi hose Umunsi mwiza w’Abakundana ndetse mbibutsa ko Urukundo bataruvuga cyangwa ngo barugure ahubwo barubaho.

Urukundo ni rwiza kandi ruhoraho ahubwo twige kurukuza muri twe.

Ndabakunda!

Di4Di, Didier Mukezangango  

IG: @didimuke_di4di

FB: @Didier Muke 

X: @Didimuke    

TkTk: @Didimuke     

Youtube: https://www.youtube.com/@di4dimuke

Didier Mukezangango na Diane Mwiseneza [Di4Di] ni 'Couple' imaze kwamamara bitewe n'ubujyanama batanga bwerekeranye n'urukundo bakabuhuza no kuba ari umuryango wishimye, ibintu bifuriza n'abandi bose. Didier Mukezangango [Didier Di4Di] asanzwe afite ikiganiro "Love & Life" ku Isibo Fm gitangirwamo impanuro ku rubyiruko, abakundana n'abashakanye   


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...