Ibi
birori byabaye ku wa Gatandatu, tariki 23 Kanama 2025, bibera ahitwa Maria
Beach ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi. Byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe,
byanasusurutswa n’abahanzi barimo Jules Sentore, itsinda rya Ange na Pamella
n’abandi banyamuziki bazwi.
Kabarari
yabwiye InyaRwanda ko ibi birori byabaye intangiriro y’urugendo rushya, kuko
nyuma yaho ubukwe nyirizina buzabera mu Bufaransa, aho asanzwe atuye
n’umuryango we.
Yagize
ati: “Habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ariko tumaranye imyaka myinshi kuko
dufitanye abana babiri. Gusezerana imbere y’Imana bizabera mu Bufaransa, aho
dutuye.”
Ubukwe
bwa Valens Kabarari buje mu gihe yari amaze iminsi amenyekanisha filime ye “Vivant
les Chemins de la Mémoire” mu bihugu bitandukanye ku Isi. Ni filime yahereye ku
rugendo rwe rwo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kwiyubaka nyuma
yayo.
Kabarari
yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi filime cyatewe n’igitabo mushiki we,
Judence Kayitesi, yanditse yise “A Broken Life: In Search of Lost Parents and
Lost Happiness”.
Muri
iki gitabo, Kayitesi agaruka ku buzima bwe mbere ya Jenoside, mu gihe cya
Jenoside n’ingaruka zayo, harimo n’uburyo yatemwe mu mutwe akabura ubwenge
igihe kirekire.
Kabarari
we yagize ati: “Jenoside yabaye ndi mu Murenge wa Jari. Nari kumwe n’ababyeyi
banjye n’abandi bo mu muryango, aho ni ho babiciye ari naho ndokokera.”
Yongeraho
ko nyuma ya Jenoside, we na mushiki we bahuje imbaraga mu gukusanya amateka
y’ubuzima bwabo, baranagenda basura urwibutso rwa Jenoside rwa Jali aho
ababyeyi babo bashyinguwe.
Kabarari
yavuze ko ubwo yari mu Bubiligi ari gutegura gusohora igitabo cye “Vivant” mu
Gifaransa, ari bwo yasanze mushiki we Kayitesi nawe yamaze gusohora icye mu
Kidage, hanyuma gihindurwa mu Cyongereza.
Filime
Vivant les Chemins de la Mémoire yanditswe kandi iyoborwa na Valens Kabarari.
Ifatwa ry’amashusho ryakozwe na Valens Habarugira na Louis Udahemuka,
banungirizwa na Saleh Ruzindana. Hari kandi Boris Igiraneza, Jean Baptiste
Habineza na Regis Nzeyuwera.
Iyi
filime yatunganyijwe binyuze muri Baho Production, inzu y’ubuhanzi yashinzwe na
Jules Sentore na Valens Kabarari.
Ubukwe
bwe bwabaye mu Rwanda bwahuriranye n’ibihe byihariye byo kumurika iyi filime
hirya no hino ku Isi, bikaba byahuje urugendo rwe rw’umuryango, amateka
n’ubuhanzi bwe.
Umukinnyi
wa filime Valens Kabarari n’umukunzi we Vanessa mu birori byo gusaba no gukwa
byabereye i Gicumbi
Valens
na Vanessa, bamaze imyaka myinshi babana kandi bafitanye abana babiri,
bishimiye guhuzwa n’imiryango
Maria
Beach ku Rwesero yahindutse ahantu h’amateka y’urukundo rwa Valens na Vanessa
Valens
Kabarari amaze iminsi atambagiza filime ye ‘Vivant les Chemins de la Mémoire’
mu bihugu bitandukanye ku Isi- hari mbere y'uko akora umuhango wo gusaba no gukwa umukunzi we
KANDA HANO UREBE VALENS KABARARI ASOBANURA UKO YAKOZE FILIME YE