Iki
gitabo gifite paji 166, kikaba gishingiye ku buzima bw’umufaransakazi witwa
Cécile Dupond wari utuye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, akaba yari
yarashyingiranywe n’umunyarwanda.
Mu
gihe Jenoside yabaga, Cécile Dupond yari atwite, umugabo we aza kwicwa azira
uko yavutse. Nyuma yaje kurokoka, ahungishwa n’Abafaransa asubira iwabo mu
Bufaransa. Umwana yari atwite yaje kuvuka nyuma, ndetse aza no kongera gushaka
undi mugabo, bakomeza kubaka ubuzima bushya.
Mu
gitabo, Kabarari agaragaza ko ubuzima bwa Cécile bwaje guhinduka cyane nyuma
y’uko ku mugoroba umwe wa Noheli, mu makuru ya saa mbili z’ijoro kuri
televiziyo, hagaragaye inkuru y’umugabo watawe muri yombi akekwaho kugira
uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu
mugore yahise agaragaza ko azi uwo mugabo, ibintu byakuruye impinduka zikomeye
mu muryango we, cyane cyane ku muhungu we mukuru witwa Julien, wahise atangira
kugira amatsiko yo kumenya inkomoko ye nyakuri.
Nubwo
Julien yakuriye mu Bufaransa azwi nk’umwana wa Cécile na Georges Dupond,
yatangiye kwibaza byinshi ku nkomoko ye, cyane ko yabonaga atandukanye
n’abandi, bikamutera gushaka kumenya amateka y’ukuri y’ubuzima bwe
n’ay’umuryango we.
Valens
Kabarari avuga ko yanditse iki gitabo agamije kugaragaza ko ingaruka za Jenoside
yakorewe Abatutsi zitagarukira mu Rwanda gusa, ahubwo zigera no ku bandi bose
bayigizemo uruhare cyangwa bayibayemo, n’aho baba batuye hose ku Isi.
Ati:
“Nashatse kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite ingaruka zirenga
imipaka y’u Rwanda. Nanifuzaga no kugaragaza amateka y’u Rwanda, aho u Rwanda rugeze
ubu, ndetse n’uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye yubakwa mu bantu
kugeza mu 1994.”
Akomeza
avuga ko muri iki gitabo anagaragaza amateka y’uwatawe muri yombi, uko yakuze,
uburyo yinjijwemo ingengabitekerezo ya Jenoside, n’uruhare yaba yaragize muri
ayo mahano.
Yavuze
ko ari igitabo amaze imyaka myinshi akoraho, kuko yashakaga gusubiza ibibazo
byinshi akunze kubazwa n’abantu mu bihe atanga ubuhamya ku mateka ya Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Iki gitabo giteganyijwe gusohoka ku wa 3 Mata 2026 binyuze mu nzu y’icapiro ya Hello Edition, ariko ababyifuza bashobora gutangira kugitumiza mbere banyuze ku rubuga rw’iyo nzu.

Valens Kabarari yanditse igitabo gishingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muri iki gitabo, Valens agaruka kuri Cécile Dupond, umufaransakazi wabaye mu Rwanda, waje kurokoka Jenoside ubwo yari atwite

Umuhungu
wa Cécile, Julien, yahise agira amatsiko yo kumenya inkomoko ye nyuma y’amakuru
y’umugabo wafashwe ku ruhande rwa Jenoside nk’uko bigarukwaho muri iki gitabo
