Uzumva byinshi ariko nibiba bidaturutse kuri njye ntuzabihe agaciro - Apôtre Mutabazi abwira umugore we

Imyidagaduro - 09/10/2026 6:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Uzumva byinshi ariko nibiba bidaturutse kuri njye ntuzabihe agaciro - Apôtre Mutabazi abwira umugore we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yakoze ubukwe n'umukunzi we Mukamana Béatrice nyuma y’igihe kigera ku mwaka bari mu munyenga w’urukundo.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kinyinya kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu gitondo, Apôtre Mutabazi na Mukamana Béatrice bakomeje ibirori by’ubukwe bwabo, basezeranye imbere y'Imana mu birori byabereye mu cyumba cy’inama cya Marriott Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu bake, aho amakuru avuga ko abitabiriye batarenze 20, barimo n’abana batatu. Ni ubukwe bwabaye nyuma y’umwaka bakundana, mbere y’uko bafata icyemezo cyo kurushinga no kubana nk’umugabo n’umugore.

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, cyane cyane binyuze mu bitekerezo n’ibiganiro atangaho ku ngingo zitandukanye.

Mu butumwa yageneye umugore we Mukamana Béatrice, yamusabye kutita ku magambo ashobora kumva aturutse ku bandi, ahubwo akazaha agaciro ibimuvuyeho ubwe. Ati: “Uzumva byinshi ariko nibiba bidaturutse kuri njye ntuzabihe agaciro.”

Kuri ubu Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice na Mukamana Béatrice batangiye urundi rugendo rw’ubuzima, nyuma yo kumarana hafi umwaka mu rukundo.


Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yakoze ubukwe na Mukamana Béatrice bwitabiriwe n’abantu batarenze 20


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...