Uzbekistan: Polisi yafunze umubyeyi wataye uruhinja rwe imbere y'idubu - VIDEO

Hanze - 03/02/2022 8:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Uzbekistan: Polisi yafunze umubyeyi wataye uruhinja rwe imbere y'idubu - VIDEO

Polisi yo mu gihugu cya Uzbekistan, mu mujyi wa Tashkent ikurikiranye umugore wataye uruhinja rwe rw'imyaka itatu imbere y'idubu, aho ashinjwa gushaka kwihekura.

Amashusho ateye ubwoba yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana umubyeyi wajugunye umukobwa we w'imyaka itatu mu kiraro cy’idubu ziri muri pariki ntoya (Zoo) yo muri Uzubekisitani. Uyu mugore areragwa icyaha cyo gushaka kwica. 

Amashusho ababaje yafashwe na camera z'icyanya cy'inyamaswa cya 'Tashkent Zoo' yerekana umubyeyi azamurira umwana hafi ya gari ya moshi akamuta hasi. 

Nk’uko ikinyamakuru New York Post kibitangaza, ngo ababireberaga hafi, bahise bihutira kurengera uwo umwana wari ujugunywe mu mwobo ufite metero 16 kandi warimo inyamaswa.

Idubu yitwa Zuzu, yazengurukaga mu mwobo, yegereye uwo mwana isa n'imwihumuriza ariko kubw'amahirwe iratambuka ntiyamubabaza.

Hagati aho, abashinzwe kurinda umutekano bashoboye kureshyareshya inyamaswa kugira ngo ijye kure y'uwo mukobwa w'inzirakarengane, nabo babone uko bamurokora. Amashusho yasangijwe benshi kuri interineti yerekana abashinzwe umutekano batandatu binjira mu cyanya cy'inyamaswa babasha kurokora uwo mwana.


Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, uyu mubyeyi utaravuzwe izina yafunzwe ashinjwa gushaka kwica uwo mwana. Azahanishwa igifungo cy'imyaka 15 naramuka ahamwe n'icyaha nk'uko amategeko ya Uzbekistan abiteganya. 

Umuvugizi w'iki cyanya cy'inyamaswa yavuze ko iby'uyu mugore bitari bisobanutse neza, ati "Ntabwo byari bisobanutse neza, icyamuteye nta muntu ukizi. Abakerarugendo n'abakozi bo muri pariki bagerageje kumubuza ariko birananirana."

Kuri ubu uyu mwana ari kwitabwaho n'abaganga mu bitaro, aho afite ibikomere byiganje ku mutwe. Ubuyobozi bw'ibitaro bwatanze ihumure ko nubwo uyu mwana yakomeretse cyane ariko hari icyizere ko azakira kandi bidatinze.

REBA VIDEO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...