Uzajye ukina n’ibindi ariko ntugakine n’Igihugu umuntu avukamo – Alliah Cool yihanangiriza DC Clement

Imyidagaduro - 15/10/2025 7:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Uzajye ukina n’ibindi ariko ntugakine n’Igihugu umuntu avukamo – Alliah Cool yihanangiriza DC Clement

Nyuma y’uko DC Clement avuze ko aho kugura imodoka ifite ibiyiranga byo muri Congo yakwemera gutanga Katepurali (Imashini), Alliah Cool yamubwiye ko akwiye gukina n’ibindi ariko ntagakine n’Igihugu avukamo.

Ni ubutumwa umunyamakuru DC Clement yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati “Aho kurata imodoka y’Inkongomani nitwa umukire i Nyarugenge, umwana w’i Gitwe naguma kuri Kateripilari yambaye i Nyarwanda.”
Akomeza agira ati “Ndakubwira ukuri ko igitutu cyo kwemeza kizahitana abantu i Nyarugenge. Ka nigire kwibagarira imyumbati hano i Gitwe akavura kaguye.”

Nyuma yo kurita mu gutwi, Alliah Cool yafashe ifoto igaragaza ubwo butumwa bw’umunyamakuru DC Clement hanyuma yandika ubutumwa burebure yifashishije iyo foto y’ubutumwa bwa Clement.

Alliah Cool avuga ko u Rwanda ari Igihugu cyiza "twese dukunda" ariko harimo abakuriye mu Rwanda kubera ko batagize amahirwe yo gukurira mu gihugu cyabo bityo abanza gushima u Rwanda ku bwo kubaha amahirwe yo kuhatura no kuhakorera.

Agira ati “Rwanda ni igihugu cyiza kandi twese dukunda. Benshi muri twe twakuriye mu Rwanda ku bw'uko tutagize amahirwe yo gukurira iwacu muri Congo kubera impamvu zo kubuzwa uburenganzira.”

Akomeza agira ati “Iteka dushimira u Rwanda rwaduhaye amahirwe yo kuhakurira, kuhakorera, kuhatura no kuhatungira mu mahoro n’umutekano usesuye.”

Avuga ko ubu hatangiye kugaruka icyizere cyo kuhatura nyuma y’uko abasore n’inkumi ba M23 barwaniye uburenganzira bwabo bityo atakwemera ko umutungo ubaruye ku gihugu uteshwa agaciro.

Akomeza agira ati “Kuba bamwe muri twe uyu munsi turi mu gihugu cyacu Congo byasabye imbaraga ubwitange n’ amaraso y’ abasore n’ inkumi za M23 (Mpora nshimira).”

Arakomeza ati “Niyo mpamvu kuba twagira umutungo cyangwa tukabona uburenganzira ku gihugu cyacu bitagateshejwe agaciro na gato. Buriya rero wakina n’ ibindi bintu byinshi ariko ntiwakina n’inkomoko y’ umuntu. (Ikosa rikomeye).”

Asoza amuha gasopo ko ikindi gihe adakwiye gukina imikino y’Ibihugu no gutesha agaciro umutungo w’Igihugu runaka.

Ati “Ubutaha mujye mukina indi mikino apana iy’ ibihugu cyane ko inyota yo kuba aho turi uyu munsi ushobora no kuba udafite n’ icyo wowe uyiziho. Imodoka nubwo wayitungira mu gihugu ikorerwamo ntibyayikuraho agaciro kayo. Uyu munsi sinibaza ko Congo ariyo igomba gutuma ikintu gita agaciro.”

DC Clement yavuze ko aho gutunga imodoka y'Inkongomani yatunga Katepurali y'Inyarwanda

Allaih Cool yutse inabi DC Clement amubwira ko adakwiye gukinira ku gihugu cy'abandi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...