Uzajya he ureke he? Bruce Melodie na The Ben bahuje amatariki n’abahanzi 7 mu bitaramo byo mu Ntara

Imyidagaduro - 22/05/2026 7:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Uzajya he ureke he? Bruce Melodie na The Ben bahuje amatariki n’abahanzi 7 mu bitaramo byo mu Ntara

Mu mpeshyi ya 2026, abakunzi b’umuziki nyarwanda bazisanga mu gihirahiro cyo guhitamo aho berekeza hagati y’ibitaramo bibiri bikomeye bizaba biri kubera icyarimwe mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Kugeza umuziki mu Ntara bimaze gufata indi ntera, aho ibikorwa by’abahanzi bitakigarukira i Kigali gusa.

Uko imyaka ishira, ni ko ibitaramo byo hanze y’Umujyi wa Kigali birushaho gukurura imbaga, ndetse bigatanga ishusho y’ihangana ry’amazina akomeye mu muziki nyarwanda.

Muri uyu mwaka, iri hangana riziyongera cyane binyuze mu bitaramo bya ‘Summer Country Tour’ bihuriyemo Bruce Melodie na The Ben, ndetse n’ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizazenguruka Intara zose z’u Rwanda.

Icyakora haribazwa “Uzajya he ureke he?” nyuma y’uko hari amatariki y’ibi bitaramo byombi yahuriranye.

Ku wa 20 Kamena 2026, ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizabera mu Karere ka Huye. Kuri uwo munsi kandi, Bruce Melodie na The Ben bazaba bari i Nyagatare mu gitaramo cya ‘Summer Country Tour’.

Ni umunsi ushobora gushyira abakunzi b’umuziki mu ihurizo rikomeye, cyane cyane ko buri ruhande rufite abahanzi bafite abafana benshi.

MTN Iwacu Muzika izaba yifashishije abahanzi barimo Ross Kana, Marina, Kevin Kade, Chriss Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali, mu gihe Bruce Melodie na The Ben nabo bazaba bahagaze nk’abaririmbyi bafite izina rinini mu gihugu.

Ku wa 27 Kamena 2026 naho, iryo hurizo rizongera kugaruka. MTN Iwacu Muzika izaba igeze mu Karere ka Muhanga, mu gihe Bruce Melodie na The Ben bo bazaba bataramira i Bugesera.

Ni ibintu bishobora gutuma bamwe mu bakunzi b’umuziki batabasha gukurikirana ibitaramo byose bifuza, cyane cyane abajyaga bamenyereye gukurikira ibikorwa byinshi by’imyidagaduro mu bihe bitandukanye.

Ku wa 4 Nyakanga 2026, nabwo ibi bitaramo bizaba. MTN Iwacu Muzika izakomereza i Karongi, mu gihe Bruce Melodie na The Ben bazaba bageze i Rubavu.

Aya matariki atatu niyo yonyine agaragaza uku guhura kw’ibi bitaramo bibiri bikomeye.

Gusa uko byakiriwe ku mbuga nkoranyambaga, bigaragaza ko abafana benshi bamaze kubigira impaka, bamwe bavuga ko bazahitamo gukurikira Bruce Melodie na The Ben, abandi bakemeza ko MTN Iwacu Muzika ifite uruvange rw’abahanzi benshi ku buryo itapfa gusimbuzwa.

Ibi bitaramo byombi bifite icyo bihuriyeho: gushaka kwegera abakunzi b’umuziki batuye mu Ntara. Mu gihe imyaka myinshi ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro byibandaga i Kigali, ubu abategura ibitaramo n’abahanzi batangiye kubona ko no mu Ntara harimo isoko rinini ry’abakunzi b’umuziki.

Ibitaramo bya ‘Summer Country Tour’ bya Bruce Melodie na The Ben byitezweho kuzahuza ibihangange bibiri byamaze imyaka byinshi bifatwa nk’inkingi za muzika nyarwanda.

Kuba bahisemo gushyira hamwe mu rugendo rwo kuzenguruka igihugu, byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko umuziki nyarwanda uri kurushaho gukomera no kwagura ibikorwa byo kwegera abafana.

Muri uru rugendo kandi, The Ben na Bruce Melodie bazaba baherekejwe n’abahanzi barimo Bwiza, Kitoko na Kivumbi King, ibintu byitezweho gutuma ibi bitaramo birushaho gukurura imbaga.

Ibitaramo bya mbere muri uru rugendo bizabera mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, mbere y’uko bakomereza mu zindi Ntara enye.

Ku rundi ruhande, MTN Iwacu Muzika Festival nayo ikomeje kwagura uburyo bwo kwegera urubyiruko n’abakunzi b’umuziki, ikoresheje uruvange rw’abahanzi bagezweho muri iki gihe.

Uru rubyiruko rwiganjemo abakurikira Ross Kana, Marina, Kevin Kade, Chriss Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali, ibintu bishobora gutuma ibi bitaramo byitabirwa ku rwego rwo hejuru.

Mu gihe aya matariki akomeje guteza impaka, ikigaragara ni uko impeshyi ya 2026 izaba ari imwe mu bihe bikomeye ku muziki nyarwanda, cyane cyane mu bitaramo byo hanze ya Kigali.

 

Bruce Melodie na The Ben bagiye kongera guhurira ku rubyiniro nyuma yo gutaramana muri BK Arena tariki 1 Mutarama 2026

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizatangira tariki ya 20 Kamena 2026, bisozwe tariki ya 1 Kanama 2026 


Ibitaramo bya Bruce Melodie na The Ben bizatangira tariki ya 13 Kamena 2026, bisozwe tariki ya 4 Nyakanga 2026

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KURI THE BEN NA BRUCE MELODIE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...