Uzabyigana azaba ataratojwe - Minisitiri Utumatwishma ku myambarire ya Doja Cat yateje sakwe sakwe

Imyidagaduro - 18/03/2026 10:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Uzabyigana azaba ataratojwe - Minisitiri Utumatwishma ku myambarire ya Doja Cat yateje sakwe sakwe

Nyuma y’uko umuririmbyi mpuzamahanga Doja Cat yaserutse mu gitaramo cya Move Afrika mu myambaro igaragaza neza umubiri we wose, benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko imyambarire ye ari iyo kwibazaho. Ku ruhande rwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko abantu bakwiye kuzamura imyumvire mu bijyanye n’uburyo umuhanzi agaragara ku rubyiniro.

Mu gitaramo cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, Doja Cat yagaragaye mu mwambaro umwe ugaragaza umubiri, atangaza benshi binyuze mu ngendo, imbyino n’ibikorwa byinshi ku rubyiniro byajyanye n’indirimbo ze. Ibi byatumye bamwe batekereza ko ibyo yakoze bitari bikwiye mu muco nyarwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga, hari uwanditse ati: “Harya imyambarire nk'iriya ya Doja, simperuka umuntu ahita ajya mu maboko atari aye? Cyangwa itegeko ntirimureba? Reka ndyame!” – Mucyo Christella, umunyamakuru ukora mu kiganiro ‘Ishya’.

Undi witwa Frank yagize ati: “Biratangaje kubona abantu bashyuhiye indirimbo za Doja Cat, ariko hafi ya zose zuzuye ibinengwa mu Rwanda. Ese mwibaza ko Abanyarwanda batumva Icyongereza? Kuki turwanya iby'iwacu n’abacu?”

Blaise we yanditse ko “Ubanza kuririmba mu kinyarwanda ari bwo habamo ibishegu gusa, ariko bagakwiye kureka abahanzi bakikorera utuntu twabo. Abo ubutumwa bugenewe bakaba ari bo bicagurira, si ahava agafaranga hagakwiye kurindwa bikomeye.”

Hari n’abageze kure, nk’uwitwa Niyo Drack, wasabye ibisobanuro ku bijyanye n’icyo abana bakiri bato bazasigarana.

Ati: “Bwana Minisitiri Utumatwishima, Rutangarwamaboko, aho irondo ntiryivanze n'ibisambo? Umunyarwandakazi wabonye ibi akazabyigana harya azaba yishe umuco kandi ari twe twabimweretse? Dr. Murangira B. Thierry [Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB)] nizere ko bitagize icyaha kumansura mu ruhame? Igisebo ku muco wacu.”

Akomeza agira ati: “Umwana uri munsi ya 18 ntazi gutandukanya umuhanzi uri kuri ‘stage’ n’ubuzima busanzwe. Azakura azi ko biriya ari ibisanzwe kuko byabereye mu ruhame.”

Mu gusubiza, Minisitiri Utumatwishima yasobanuye ko abantu bagomba kuzamura imyumvire mu bijyanye n’uburyo umuhanzi ategura urubyiniro.

Yagize ati: “Tuzamure imyumvire. Kuri ‘stage’ (urubyiniro), umuhanzi akora ‘performance’ ijyanye n’ubuhanzi bwe. Si ku rusengero, si ku nteko y’umuco, si mu ishuri, si no mu rugo. Uzabyigana atari Doja Cat kuri ‘stage’ azaba ataratojwe.”

Minisitiri yakomeje avuga ko umwana ntatorezwa mu gitaramo, kuko ibyo abona byose ari ubuhanzi. Yagereranyije ibi no kureba filime z’imirwano, aho umuntu atareba ibikorwa nk’ibyo, nk’ibyo kwigana.

Agira ati: “Ongera usome ubutumwa bwanjye neza. Umwana ntatorezwa kuri ‘music arena’. Atorezwa mu rugo, mu rusengero, ku ishuri. Iyo aje kureba umuhanzi, aza afite imyumvire ko ibyo abona ari ‘Performing Arts’ (Ubuhanzi nseruka-rubuga). Ni kimwe no kureba ‘film za fiction’. Ntawe ubyigana kuko ni Arts (ubuhanzi).”

Mu gihe cy’isaha irenga, Doja Cat yaserukanye imyambaro imwe igaragaza umubiri we, yitwaje ibikorwa byinshi by’ubuhanzi ku rubyiniro, bituma benshi batangara ku buryo yigaragaza, ariko Minisitiri Utumatwishima asaba ko abantu bagomba guhindura imyumvire, bakamenya gutandukanya ibikorwa by’ubuhanzi n’ubuzima busanzwe.

Doja Cat akunda gukora ibyerekeye imyambarire ‘bold’ (igira icyo ivuze kandi itandukanye), akenshi yambara imyambaro yateguwe by’umwihariko ku rubyiniro cyangwa ku bitaramo, bikaba bihuriye ku kuba ari ‘fashion statement’ (itangaza abantu) kandi bijyanye n’urugendo rw’indirimbo ze.

Ku rubyiniro, ashyira imbaraga mu mbyino, imivugo, ibikoresho, ibara, amatara, ibyo byose bikaba biba muri ‘performance’ itandukanye n’imyambarire ya buri munsi.

Mu bitaramo bye, imyambaro akunda kwambara si uko imugaragaza mu ruhame gusa, ahubwo iba inubahiriza intego y’urugendo rwe rwa muzika cyangwa Album igezweho. Abafana benshi basobanura ko ibyo yambara cyangwa uko yiyerekana biba byitezwe kuko arimo kubereka ibitekerezo by’ubuhanzi n’uburyo bw’imyidagaduro.

 

 




Minisitiri Utumatwishima yashimangiye ko abahanzi ku rubyiniro bagomba kwerekana ubuhanzi bwabo, si imyitwarire y’akazi gasanzwe

Utumatwishima yavuze ko uzigana imyambarire ya Doja Cat azaba ataratojwe, kandi ko buri muhanzi afite uko ategura urubyiniro

Doja Cat yateje impaka i Kigali: imyambaro ye ku rubyiniro yagaragaje umubiri we wose, ishyira imbere ubuhanzi bwe 


Imyambarire itangaje ya Doja Cat ku rubyiniro yasize benshi batunguwe, ariko Minisitiri Utumatwishima asaba gusobanukirwa n’icyo urubyiniro rusobanura


Ku gitaramo cya Move Afrika, Doja Cat yagaragaje imyambaro yihariye ijyana n’indirimbo ze, yerekana ko ubuhanzi ku rubyiniro butandukanye n’imyitwarire isanzwe

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE MBERE Y'UKO DOJA CAT ATARAMIRA I KIGALI KU NSHURO YE YA MBERE


KANDA HANO UREBE: MADAMU JEANNETTE KAGAME YITABIRIYE IGITARAMO CYA DOJA CAT I KIGALI



VIDEO: Dox Visual/ InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...