Uyu mwaka ugomba kurangira TBB ariyo group ihiga izindi-Mc Tino(VIDEO)

- 22/04/2014 2:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Uyu mwaka ugomba kurangira TBB ariyo group ihiga izindi-Mc Tino(VIDEO)

Nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo bise Iyizire, Mc Tino na bagenzi be Bob na Benjah bagize itsinda rya TBB baremeza ko nta kabuza uyu mwaka ugomba kurangira bayoboye andi ma group yose akora umuziki hano mu Rwanda.

Mu kwemeza ibi, aba basore bavuga ko bishingikirije ubunararibonye bamaze kugira mu muziki nyarwanda ndetse n’imishinga ikomeye bamaze kwinjiramo muri uyu mwaka aho bateganya ibikorwa byinshi biteza imbere umuziki wabo.

q

Mc Tino, Bob na Benjah bagize itsinda rya TBB

Mu kiganiro twagiranye na Mc Tino ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo yabo IYIZIRE, yagize ati “ Imyaka imaze kuba myinshi, ntagushidikanya ko ubu tumaze kugira experience ihagije ku buryo uyu mwaka byanze bikunze ugomba kurangira aritwe(TBB) group ya mbere mu muziki.”

Mc Tino akomeza agira ati “ Ubu tumaze gushyira ahagaragara video nziza cyane ya IYIZIRE kandi muri iki Cyumweru turashyira hanze indi ndirimbo nshya yitwa YAMPAYINKA nzi neza ko izaryohera buri wese ukunda umuziki. Ibikorwa ni byinshi cyane muri uyu mwaka icyo dusaba abakunzi bacu ni ukutuba hafi.”

Reba amashusho y'indirimbo IYIZIRE ya TBB


Tubibutse ko amashusho y’indirimbo Iyizire yatunganyijwe na producer Gilbert muri Touch records ari nawe ukomeje kugenda akora amashusho y’indirimbo zitandukanye z’aba basore.

Nizeyimana Selemani


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...