Uyu munsi ntusanzwe mu buzima bw'umunyamakuru Bienvenue Redemptus

- 05/02/2013 11:32 AM
Share:
Uyu munsi ntusanzwe mu buzima bw'umunyamakuru Bienvenue Redemptus

Ku itariki ya 5 Gashyantare nibwo Bienvenu Redemptus yageze ku isi. Kuri uyu munsi uyu munyamakuru ari mu byishimo bidasanzwe yizihiza amavuko ye.

Ku itariki ya 5 Gashyantare nibwo umunyamakuru Bienvenue Redemptus yageze ku isi. Kuri uyu munsi uyu munyamakuru ari mu byishimo bidasanzwe yizihiza amavuko ye.

Kuri uyu munsi, Bienvenue yashimiye byimazeyo nyina wamwibarutse akoresheje amwe mu magambo agize umuvugo wigishwa mu mashuri abanza witwa Uri mwiza mama.

Bienvenue

Bienvenue yagize ati: “Mama, sinakwibagirwa imvune wagize,intwite amezi icyenda munda yawe ugenda wigengesereye,udahuga wangako mpugana, ngo mu gihe mvutse ntarareba umfureba neza ndanezerwa,ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza, ariko ukagira uti kira Kibondo!”

“Nzakurata uko bigukwiye,n’ubwo ntabona aho ndangiriza nkuvuga ibisigo, ngirirwe ubuntu wumve uko ngukunda, kuko wankunze urudasanzwe, nzakurata mu bakuzi n’abatakuzi, kuko uzahora uri ibyishimo byanjye,kugeza mvuye ku isi y'abazima,"Bienvenu

Yakomeje agira ati: “Mama sinavuga ibyiza byawe ngo mbirangize, gusa muri make 'Uri Mwiza mama, ndagukunda none n'ejo, ndagukunda Iteka!”

Uyu munyamakuru yirinze gutangaza imyaka yujuje kubera impamvu ze bwite. Yasoje ashimira Imana ko yamurinze akiga akarangiza Kaminuza.

Ati: “Imana yandinze, nkaba nararangije kaminuza nkabona akazi, nkaba mbese ndi gutera imbere muri rusange.”

Bienvenue Redemptus azwi mu makuru kuri televiziyo y’u Rwanda. Yakoreye amaradio atandukanye mu Rwanda harimo Radio Salus ari nayo yamutoje umwuga w’itangazamakuru.

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...