Uyu munsi ni umunsi w’umurimo, Bin Laden nibwo yishwe, ni nabwo Illuminati yashinzwe: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Utuntu nutundi - 01/05/2019 9:51 AM
Share:
Uyu munsi ni umunsi w’umurimo, Bin Laden nibwo yishwe, ni nabwo Illuminati yashinzwe: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 18 mu byumweru bigize umwaka tariki ya mbere Gicurasi, ukaba ari umunsi w’121 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 244 ngo umwaka urangire.

Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1707: Ubwami bwa Ecosse n’ubwami bw’ubwongereza bwarihuje bukora ubwami bunini bw’ubwongereza.

1753: Umuhanga n’umushakashatsi ku bimera n’imiryango yabyo, Linnaeus yashyize ahagaragara imiryangob ikubiyemo ibihingwa n’amasano yabyo (Plant Taxonomy), bikaba aribyo bigenderwaho ku rwego mpuzamahanga mu kwiga imiryango y’ibimera.

1776: Umuryango wa Illuminati  warashinzwe, ushingirwa I Ingolstadt ushinzwe na Adam Weishaupt.

1884: Muri leta zunze ubumwe za Amerika hashyizweho itegeko rigenga amasaha y’umurimo aho eyashyizeho amasaha 8 yo gukora ku munsi.

1884: Moses Fleetwood Walker yabaye umwirabura wa mbere mu gukina umukino wa Baseball nk’umukinnyi wabigize umwuga muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1915: Nyuma y’imyaka 3 ubwato bwa Titanic bukoze impanuka yaguyemo abagera ku 1500, ubundi bwato bwa Lusitania bwari buvuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika bwateweho bugeze mu gihugu cya Ireland nyuma y’iminsi 6 buhagurutse, abantu bagera ku 1,198 barimo abanyamerika 128 babugwamo. Iyi mpanuka yateje umwuka mubi hagati y’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika n’ubudage.

1930: Umubumbe wa Pluto wahawe izina.

1940: Kubera intambara, imikino ya Olympic yo mu 1940 yarahagaritswe.

1948: Igihugu cya KOreya ya ruguru (Repubulika iharanira demokarasi ya Koreya), cyashinzwe na Kim Il-sung ahita anakibera umuyobozi, kugeza ubu n’ubwo atakiriho, umwuzukuru we akaba ariwe uyobora iki gihugu afatwa nk’umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu.

1956: Urukingo rw’indwara y’imbasa rwakozwe na Jonas Salk rwatangiye gutangwa ku baturage.

1989: Inzu zitunganya filime za Disney na MGM zifatanyije zafunguye pariki nyaburanga yiswe Walt Disney World muri Orlando ho muri Florida, hakaba hari mu hantu ha mbere ku isi ho gutemberera.

2003: Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika George W. Bush yatanze ijambo, avuga ko intambara yo muri Iraq Amerika yayitsinze.

2009: Gushyingirwa kw’abahuje ibitsina kwemejwe n’itegeko mu gihugu cya Suwede.

2011: Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama yatangaje ko Bin Laden wari numero ya mbere mu byihebe byahigwaga na Leta zunze ubumwe za Amerika yishwe n’ikipe y’abasirikare ba Amerika, I Abbottabad muri Pakistan. Bitewe n’ikinyuranyo cy’amasaha hagati ya Pakistan na Leta zunze ubumwe za Amerika, Bin Laden yishwe ku itariki 2 Gicurasi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1864: Anna Jarvis, umunyamerikakazi washinze umunsi w’ababyeyi yabonye izuba, aza kwitaba Imana mu 1948.

1946: John Woo, umwanditsi, umuyobozi, akaba n’umushoramari wa filime w’umunya-hong kong akaba ariwe wayoboye filime zamenyekanye nka Face/Off, Hard target,…yabonye izuba.

1975: Marc-Vivien Foé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni yabonye izuba, aza kwitaba Imana aguye mu kibuga mu mwaka wa 2003.

1981: Derek Asamoah, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

1987: Emilia Clarke, umukinnyikazi wa filime w’umwongereza wamenyekanye nka Daenerys Targaryen muri filime Game of Thrones yabonye izuba.

1994: Wallace, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1572: Papa Piyo wa 5 yaratashye.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yari ikomeje.

2006: Big Hawk, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Screwed Up Click yitabye Imana, ku myaka 37 y’amavuko.

2013: Chris Kelly, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Kris Kross yitabye Imana, ku myaka 35 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wo gutangiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe kurwanya indwara ya Asthma.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’umurimo.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...