Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo guhoberana

Utuntu nutundi - 21/01/2014 11:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo guhoberana

Reveland Kevin Zabormey kuva mu mwaka wa 1986 yashyizeho igitekerezo cy'umunsi umwe abantu bazagira nkaho ari ngombwa ko bahoberana muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Kuva ubwo kuri iyi tariki ya 21 Mutarama buri mwaka uba ari umunsi wo guhoberana ariko ntabwo ari umunsi wemewe nk'ikiruhuko na leta.

Ikigamijwe muri uyu munsi ni ukongera ubusabane hagati y’incuti n’imiryango aho biba ari ngombwa ko kuri uyu munsi abantu bibuka ko bagomba kongera guhoberana bifurizanya ibyiza mu buzima.

Amateka y’uyu munsi:

Kevin Zabomey kuri ubu ubarizwa muri leta ya Michigan mu gace ka Caro, niwe wazanye iki gitekerezo cyo gushyiraho uyu munsi mu mwaka w’1986. Icyatumye ahitamo uyu munsi wa tariki 21 Mutarama, ni uko ari umunsi uhurira hagati y’ibiruhuko by’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani n’umunsi w’abakundanye wa St. Valentin uba tariki 14 Gashyantare aho biba ari ngombwa ko abantu bakwiye gukomeza gusabana.

Indi mpamvu nyamukuru yatumye atekereza uyu munsi n’ubwo atari yizeye ko uzemerwa n’abantu, ni uko ashingiye ku bushakashatsi yari yarakoze yabonaga abaturage ba Amerika bagira isoni zo kwerekana ibyiyumviro byabo mu ruhame bityo asanga uyu munsi ugiyeho wazajya ufasha abantu kubikora nk’aho ari itegeko kandi bikabagirira akamaro.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Touch Research Institute muri Kaminuza ya Miami Medical School byasanze abakundana b’abanyamerika bakoresha kimwe cya 3 cy’igihe abo mu bufaransa bamara bahuza imibiri kandi guhuza imibiri ku bantu bigira akamaro kanini ku buzima.

Dore inyungu zo guhoberana

Ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bugaragaza ko uguhuza imibiri ku bantu bifite inyungu ku mubiri. Byagaragaye ko bifite inyungu haba mu iterambere ry’imitekerereze (psychological development mu rurimi rw’icyongereza) ndetse no ku mubiri (physical development).

Ikindi cyagaragaye mu nyungu zo guhoberana no guhuza imibiri, ni uko byongera ubushobozi mu bwirinzi bw’umubiri, bigabanya amahirwe yo kurwara indwara z’umutima, ndetse bikagabanya urugero rw’umusemburo wa Cortisol utera umunaniro mu mutwe (stress) by’umwihariko ku bagore.

Mu bushakashatsi, byagaragaye ko abakundana bahoberana amasegonda 20, mu mibiri yabo hiyongera umusemburo wa Oxytocin uyu ukaba ari umusemburo utuma umubano wabo ukomeza kumera neza. Ubushakashatsi kandi bwakozwe n’ikigo cya Amerika gishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, bugaragaza ko guhoberana cyangwa gufata ikiganza cy’umukunzi wawe iminota 10 gusa, bifasha mu kugabanya umunaniro (stress) ndetse n’ingaruka zawo ku mubiri.

Ubushakashatsi kandi bukomeza bwerekana ko umuntu mukuru utarigeze ahuza umubiri n’abaandi, agira amahirwe menshi yo kurwara indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso cyane kurusha ukunda kubikora.

Ingaruka zo guhoberana

Nta byera ngo de, n’ubwo ari byiza guhoberana no guhuza imibiri, ku rundi ruhande hari ingaruka bishobora gutera ubikora y’umwihariko iyo ubikora abokorana n’umuntu ufite indwara zandura.

Nk’urugero, mu gihe cy’icyorezo cya Ebola, uguhuza imibiri uko ariko kose biba ikiraro cyo kwanduzanya iyi ndwara. Ku barwayi b’igituntu, ukwegerana uko ariko kose, bishobora gutuma umuntu ahumeka umwuka w’undi bityo akaba yahandurira iyi ndwara y’ubuhumekero yanduzwa no guhumeka umwuka w’undi muntu uyirwaye,… ni ukubyitondera rero!

Mutiganda Janvier


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...