Iyi ntambara iri hagati ya Israel na United States kuri Iran imaze guhitana abantu barenga 1,500 mu byumweru bike gusa, kandi umubare ukomeje kwiyongera.
Mu murwa mukuru Tehran, ku wa 7 Werurwe 2026, abantu benshi bateraniye mu muhango wo gusezera ku mwana w’umukobwa witwaga Zainab Sahebi wari ufite imyaka ibiri gusa, wishwe n’igitero cy’indege cya Israel.
Agapupe ke kari kari iruhande rw’isanduku ye, mu gihe abavandimwe n’abaturanyi baririraga uwo mwana wapfuye mu buryo butunguranye.
Uyu muhango wari umwe gusa mu yindi myinshi. Ku wa 3 Werurwe, i Minab mu ntara ya Hormozgan, abantu ibihumbi bateraniye mu muhango wo gushyingura hamwe abanyeshuri n’abarimu barenga 175 baguye mu gitero cyasenye ishuri ry’abakobwa ku munsi wa mbere w’ibitero. Benshi muri bo bari abana.
Ibi bikorwa by’urugomo si bishya. Kuva i Gaza, Libani, kugeza ubu muri Iran, abaturage basanzwe ni bo bakomeza kwishyura igiciro cy’intambara n’inyungu z’ibihugu bikomeye.
Ibi bitero ntibyibasiye abaturage gusa, kuko byanasize hapfuye abayobozi bakuru ba Iran, harimo n’Umuyobozi w’Ikirenga Ali Khamenei hamwe n’abasirikare bakuru.
Ku ruhande rwa Afurika, ibi bibazo biri kure ntibivuze ko bitayireba. Amateka agaragaza ko igihe cyose habaye imvururu mu karere ka Gulf, ibiciro bya lisansi bizamuka cyane muri Afurika, bikagira ingaruka ku bwikorezi, amashanyarazi ndetse n’ibiribwa. Ibi bituma ubuzima buhenda, cyane cyane ku baturage basanzwe.
Ariko ikibazo si ubukungu gusa; ni n’ikibazo cy’amategeko mpuzamahanga. Amasezerano y'Umuryango w'Abibumbye [United Nations] abuza igihugu gukoresha ingufu za gisirikare ku kindi gihugu keretse ari ukwitabara cyangwa byemejwe n’Inama y’Umutekano. Ibi ntibyubahirijwe mu bitero kuri Iran.
Abayobozi ba Israel na Amerika bavuze ko ibi bitero ari ukwikingira mbere (preemptive self-defence), ariko amateka agaragaza ko ibikorwa nk’ibi akenshi birenga ku ntego byatangiriyeho.
Urugero ni Libya, aho mu 2011 ingabo za NATO zatangiye igikorwa cyo kurinda abasivili, ariko bikarangira igihugu gisenyutse, umuyobozi w'igihugu Muammar Gaddafi akicwa, igihugu kigacikamo ibice kugeza n’ubu.
Ibi byagize ingaruka zikomeye mu karere ka Sahel, aho intwaro zasakaye ndetse n’imirwano ikomeza muri Mali, Nigerna Burkina Faso.
Amateka agaragaza ko ibihugu nka Iran na Libya byagiye bihura n’ibibazo igihe byageragezaga kugenzura umutungo kamere wabyo nk’amavuta cyangwa amabuye y’agaciro.
Mu 1960, Patrice Lumumba wahoze ayobora Congo yakuwe ku butegetsi ashyirwa ku ruhande n’ibihugu byo mu Burengerazuba, nyuma aricwa. Nyuma y’imyaka myinshi, ibyabaye kuri Gaddafi byongeye kubigaragaza.
Uyu munsi, Afurika n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bihagaze mu mahitamo akomeye. Amategeko mpuzamahanga n’amasezerano ya Loni ni zo nkingi zisigaye zirinda ibihugu bito kugirirwa nabi n’ibihugu bikomeye.
Mu bihe bya kera, nko mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, muri Congo Free State iyobowe na King Leopold II, abantu bagera kuri miliyoni 10 bapfuye bazize ubwicanyi, inzara n’indwara. Ibi byerekana uko ibihugu bikomeye byakoraga ibyo bishatse ntawe ubibabaza.
Uyu munsi, abayobozi ba Afurika bakwiye guhaguruka bagasaba ko imirwano ihagarara, bakamagana abayiteje barimo Benjamin Netanyahu na Donald Trump.
Bagomba kandi kurengera ubusugire bwa Iran no guharanira ubuzima bw’abaturage bayo, binyuze mu bufatanye bwa African Union n’Inteko Rusange ya Loni.
Mu 1963, ubwo hashyirwagaho Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika i Addis Ababa, imwe mu ntego zari ugusigasira ubusugire bw’ibihugu. Perezida wa Ghana Kwame Nkrumah yigeze kuvuga ko “ubwigenge ari intangiriro y’urugamba rwo kwiyobora tutavogerwa n’abo hanze.”
Uyu muburo uracyafite agaciro n’ubu. Ni igihe cyo kurengera amahame ya Loni. Amateka agaragaza ko ibintu nk’ibi byihuta gukwirakwira. Uyu munsi ni Iran, Ejo hashobora kuba Afurika.
Iyi nkuru ni igitekerezo cy'umunyamakuru Tafi Mhaka wa Aljazeera
