Uyu munsi ni imyambarire y’umugore, ejo hazaba iki? - Miss Jolly yagaragaje ko hari ibitarasobanuka neza

Imyidagaduro - 01/09/2026 8:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Uyu munsi ni imyambarire y’umugore, ejo hazaba iki? - Miss Jolly yagaragaje ko hari ibitarasobanuka neza

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yanenze uburyo ikibazo cy’umukobwa wafashwe n’abapolisi kubera imyambarire ye cyakemuwemo, ashimangira ko ikibazo kidakwiye kureberwa ku bapolisi babiri gusa ahubwo ko hakwiye kurebwa n’inzego n’imikorere y’ikigo muri rusange.

Ibi yabivuze nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2026, yatangaje ko yafunze abapolisi babiri bagaragaye bafata umukobwa wari wambaye ikanzu ngufi, igikorwa cyakuruye impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Mutesi Jolly, usanzwe ari umwe mu bagaruka ku bibazo birebana n’uburenganzira n’imibereho y’abagore, yavuze ko ashimira Polisi kuba yemera ko hari amakosa yakozwe, ariko ntiyemera ko inshingano zo kubazwa amakosa zireba abo bapolisi babiri gusa.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Mutesi Jolly yagize ati: “Polisi y’Igihugu, mbanje kubashimira mbikuye ku mutima kuba mwaramenye ko habayeho ikosa. Icyakora, iki kibazo kirenze umuntu ku giti cye. Kubazwa inshingano ntibikwiye kugarukira ku bapolisi ku giti cyabo gusa; ahubwo ni urwego rwose rw’ikigo rukwiye kubazwa inshingano.”

Jolly yavuze ko yizera ko Polisi ifite urwego rw’ubuyobozi n’imirongo y’inshingano abapolisi bakurikiza mu kazi kabo. Ku bw’iyo mpamvu, asanga ibyabaye bidakwiye gufatwa nk’ikibazo cy’abapolisi babiri gusa.

Ati: “Twizera ko hari urwego rw’ubuyobozi n’imirongo y’ubuyobozi aba bapolisi baba bakurikiza mu kazi kabo. Ni yo mpamvu iki kibazo kirenze kure ikibazo cy’abantu ku giti cyabo.”

Mutesi Jolly yakomeje avuga ko ikibazo atari imyambarire y’umukobwa gusa, ahubwo ko gikwiye kureberwa mu buryo amategeko ashyirwa mu bikorwa.

Yagaragaje impungenge ko abantu bashobora kujya bafatwa cyangwa bagakumirwa hashingiwe ku bipimo bidasobanutse neza, cyane cyane iyo amategeko atagaragaza mu buryo bwumvikana ibikorwa bishobora gutuma umuntu afatwa nk'uwarenze ku mategeko.

Ati: “Iki kibazo ntabwo kireba gusa uko abantu basa cyangwa uko bambaye, cyane cyane iyo hakoreshwa ibipimo bidasobanutse neza amategeko atagaragaza mu buryo bwumvikana.”

Yongeyeho ko uburyo nk’ubu bwo gukemura ibibazo bushobora kugira ingaruka zirenze umuntu umwe, kuko bushobora no gutuma abaturage batangira kwibaza kuri Polisi.

Ati: “Ikindi kibazo ni uburangare cyangwa uburyo budatekerejweho neza ibyo bibazo bishobora gukemurwamo. Ibi ntibigira ingaruka ku muntu umwe gusa, ahubwo bishobora no gutakaza icyizere abaturage basanzwe bafitiye Polisi, kandi icyo cyizere twagiye twizera Polisi ko igomba kugira.”

Mu gice cy’ubutumwa bwe cyibanze ku ngaruka zishobora guterwa no gufata ibyemezo bishingiye ku myumvire bwite y’umuntu, Jolly yavuze ko hari akaga ko abantu bashobora gutangira gufata imico cyangwa imyemerere yabo bwite nk’aho ari amategeko.

Ati: “Akandi kaga gakomeye ni uguteza imbere umuco aho imyumvire y’umuntu ku cyiza n’ikibi ishobora kwiyoberanya nk’iyubahirizwa ry’amategeko.”

Yatanze urugero ku kibazo cy’imyambarire, abaza niba uyu munsi ari imyambarire y’umugore, ejo hazaba iki. Ati: “Uyu munsi bishobora kuba imyambarire y’umugore, ariko ejo ni iki kindi umupolisi azafata nk’ikitemewe?”

Kuri Jolly, u Rwanda rugizwe n’abantu bafite imico, imyumvire n’amateka atandukanye, bityo amategeko akwiye gukurikizwa hashingiwe ku mahame asobanutse kandi ahuriweho, aho gushingira ku marangamutima cyangwa ku buryo umuntu ku giti cye abona ibintu.

Ati: “Tuba mu gihugu gifite abantu bakomoka mu mico n’imibereho itandukanye kandi tukabona ibintu mu buryo butandukanye. Ntidukwiye gushyira mu bikorwa amategeko dushingiye ku marangamutima y’abantu cyangwa ku buryo umuntu ku giti cye abona ubuzima.”

Mutesi Jolly yavuze ko kuba igihugu gifite indangagaciro kigomba kubahiriza bidakwiye kuvanga n’imyumvire bwite y’umuntu ku bijyanye n’ibikwiriye cyangwa ibidakwiye.

Yavuze ko nk’abaturage bafite inshingano, bemera ko igihugu kigomba kugira indangagaciro n’amahame kigenderaho, ariko ko izo ndangagaciro zikomeye iyo ari amahame asangiwe kandi asobanutse.

Ati: “Nk’abaturage bafite inshingano, twemera ko igihugu kigomba kubahiriza indangagaciro zimwe na zimwe. Ariko indangagaciro zigira imbaraga iyo ari amahame asangiwe n’abantu kandi asobanutse.”

Yasoje agaruka ku mategeko, avuga ko icyo abaturage bakeneye ari ukumenya neza ibiteganywa n’amategeko ku bijyanye n’igikorwa cyo kutiyubaha mu ruhame (public indecency).

Ati: “Icyo dusaba gusa ni ugusobanurirwa neza ibiteganywa n’amategeko. Ni iki mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda gifatwa nk’igikorwa cyo kutiyubaha mu ruhame kandi gihanwa n’amategeko?”

Iki kibazo cy’imyambarire cyatangiye kuvugwa cyane nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abapolisi bafashe umukobwa wari wambaye ikanzu ngufi.

Nyuma y’impaka n’ibitekerezo bitandukanye byatanzwe n’abaturage, Polisi y’Igihugu yatangaje ko yafunze abapolisi babiri bagaragaraga muri ayo mashusho.

Icyemezo cya Polisi cyakiriwe mu buryo butandukanye, bamwe bagishimira kuba urwego rw’umutekano rwaragaragaje ko ibikorwa nk’ibi bitagomba gukorwa mu buryo bunyuranyije n’amahame agenga akazi k’abapolisi, mu gihe abandi bibajije ku buryo amategeko n’amabwiriza ajyanye n’imyambarire n’imyitwarire mu ruhame asobanutse.

Mutesi Jolly we yibanze ku kibazo kirenze ibyabaye kuri uwo mukobwa n’abapolisi babiri, asaba ko harebwa ku buryo amategeko asobanutse, akamenyekana kandi agashyirwa mu bikorwa mu buryo butabogama.

Ku bwe, kubahiriza indangagaciro z’igihugu no kubahiriza amategeko ntibikwiye guhabwa ibisobanuro bishingiye ku myumvire bwite y’umuntu, ahubwo bikwiye gushingira ku mahame asobanutse kandi abaturage bose bashobora kumva kimwe.


Miss Mutesi Jolly yasabye ko hagaragaza ibiteganywa n’amategeko ku bijyanye n’igikorwa cyo kutiyubahisha mu ruhame


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...