Yavutse tariki 22 Gicurasi 1979 avukira muri Honolulu mu birwa bya Hawaii muri Amerika akaba ariho yakuriye. Yavutse kuri papa we ufite inkomoko muri Ireland no muri Pologne naho mama we akaba yaraturukaga muri Vietnam wahungiye muri Amerika kubera intambara yayogoje Vietnam mu myaka ya za 60. Maggie Q afite abavandimwe 4 bavukana.
Maggie Q yize mu ishuri ryisumbuye rya Mililani ry’iwabo muri Honolulu akaba yarakinaga umukino wo koga ndetse anasohokera ishuri muri uwo mukino, ndetse akaba yaranaahakuye igihembo cy’umukobwa ufite umubiri mwiza. Yasoje Amashuri yisumbuye mu mwaka w’1997.
Ubuzima bwa Maggie Q muri Sinema
Maggie Q yatangiriye kwigaragaza imbere y’abantu mu mujyi wa Tokyo mu buyapani mu kwerekana imideli ku myaka 17 ubwo inshuti ye yamubwiraga ko yabishobora. Nyuma y’aho yaje kwerekeza mu mujyi wa Taipei ariko biranga Bitewe n’ubushobozi bucye nyuma aza kwerekeza mu mujyi wa Hong Kong kugerageza amahirwe.
Avuga kuri uru rugendo rwe yatangaje ko ari ibintu byari bimukomereye cyane kugira icyo ageraho. Mu magambo ye yagize ati: “nari mfite amafaranga 20 yonyine mu mufuka. Sha nti byari byoroshye pe! Nari meze nka mama wanjye ubwo yahungaga ava muri Vietnam. Nta rurimi nari nzi rw’iyo najyaga. Nta mafaranga nari mfite… nti byari byoroshye!” akigera mu mujyi wa Hong Kong yahahuriye n’igihangange muri Sinema w’umushinwa Jackie Chan maze amutoranya mu bantu yifuzaga gutoza ibijyanye no gukina film z’imirwano kuko yamubonagamo ubwo bushobozi.
Imyitozo yahawe na Jackie Chan yatumye avamo umukinnyi mwiza muri film mu buryo bw’umwuga ndetse ku buryo yajyaga yikorera ibikorwa bigoranye muri film nko gusimbuka, kurwana n’ibindi byashoboraga kuba byahabwa undi muntu akamusimbura cyangwa akabikora mu mwanya we.
Q avuga ku mirwanire ye muri filime yagize ati: “si nari nzi akantu na kamwe mu byo kurwana igihe natangiraga ibijyanye no gukina film. Yewe sinabashaga no kuba nakwikora ku mano yanjye.”
Mu mwaka w’1998 nibwo yatangiye gukina film atangirira muri film y’uruhererekane yacaga kuri televiziyo yitwa House of the Dragon ikaba yarabiciye ku mugabane wa Asiya itangira kumugira igihangange. Kuva ubwo yatangiye kubona ibiraka byo gukina muri film nyinshi, mu mwaka w’2000 yagaragaye muri film Gen-Y Cops akina ari umupolisi wa FBI Jane Quigley ikaba yaratumye Jackie Chan amugirira icyizere cyane maze amukinisha muri film ze nka Manhattan Midnight na Rush Hour 2.
Q yakomeje urugendo rwa sinema ariko agenda amenyekana cyane maze mu mwaka w’2002 yongera gukina muri film Naked Weapon ikaba yari film ivuga ku buzima bw’umukobwa Charlene Ching ushimutanwa n’abandi bana b’abakobwa bakiri abana bakajya kwigishwa kwica ku kirwa. Iyi film yakinnye ari umukinnyi w’imena yitwa Charlene Ching yatumye akomeza kugaragaza ubuhangange bwe muri film. Mu mwaka w’2005, yakoze film ye y’impamo (Documentaire) ivuga ku kwita ku buzima bw’inyamaswa yise Earthlings.
Naked Weapon ni imwe muri filime zatumye Maggie Q amenyekana cyane
Mu mwaka w’2006, yakinanye n’igihangange muri sinema Tom Cruise muri film Mission: Impossible 3. Yakoeje kwitabazwa nk’umukinnyi w’imena w’umukobwa muri film z’ibihangange nka Bruce Willis muri film Live Free or Die Hard yo mu 2007 ndetse no mu ruhererekane rwa Die Hard mu mwaka w’2008.
Mu mwaka w’2010, yatoranyijwe nk’umukinnyi w’imena muri film z’uruhererekane zacaga kuri televiziyo ya CW, NIKITA aho yakinaga n’ubundi yitwa NIKITA. Izi film nizo zamugize ikirangirire cyane ku buryo byagiye bituma mu bihugu binyuranye byo ku isi n’u Rwanda rurimo abantu barara amajoro bareba ubuzima bw’umukobwa NIKITA wakoreraga umuryango w’abicanyi atabizi nyuma akaza kuwuvamo akiyemeza kuwurwanya.
Uko yagaragaye muri izi film n’ubuhanga yakoreshaga byatumye abantu benshi ku isi batangira kwiyita NIKITA ndetse abana benshi bavuka bakitwa iri zina.
Maggie Q (Nikita) ari kumwe na Shane West bakinana muri Nikita yitwa Michael
Mu mwaka wa 2014 Maggie Q yongeye kugaragara mu yindi filime nayo yamenyekanye cyane ndetse ikaza no kwinjiza amafaranga menshi kuri Box Office muri Amerika, Divergent aho akina yitwa Tori Wu akaba ategerejwe no kuzagaragara mu zindi filime zizakurikira iyi nka Allegiant, Insurgent, ndetse akaba agiye no kugaruka mu yindi filime y’uruhererekane ya Stalker ari umupolisi aho azaba yitwa Beth Davis.
Ubuzima bwite bwa Maggie Q
Maggie Q ni umwe mu baharanira uburenganzira bw’inyamaswa akaba kuri izo mpamvu atarya ibiryo n’ibintu byose bikomoka ku nyamaswa ndetse akaba ari ambasaderi w’ishyirahamwe rya Asiya riharanira uburenganzira bw’inyamaswa.
Mu minsi ishize nibwo Q yakundanaga n’umukinnyi wa film w’umunya Hong Kong Daniel Wu bakaba baranakinanye muri film Naked Weapon. Q yigeze kugira ikibazo cyo gupfa ugutwi kw’iburyo ubwo yagiraga ikibazo cyo kutumva kwagiriye mu gihe yakiniraga filime ahantu haturika. Kuri ubu Maggie Q yibera mu mujyi wa Los Angeles aho abana n’imbwa ze 3.
Mutiganda Janvier