Abanyamakuru babajije Dr Murangira ku byo Yago Pon Dat yagiye avuga mu bihe bitandukanye, aho ashinja RIB kumwanga no kutita ku birego yatanze mbere yo kuva mu gihugu. Mu gusubiza, Dr Murangira yavuze ko nta cyabuza Yago gutaha mu Rwanda niba abyifuza. Yagize ati: "Uwonguwo ushaka gutaha, u Rwanda rurafunguye. Amarembo arakinguye. Arabuzwa n'iki?". Aya magambo aje akurikira ibyo Yago Pon Dat amaze iminsi atangaza abinyujije ku muyoboro we wa YouTube witwa Yago TV Show, aho yagiye avuga ko yifuza kugaruka mu Rwanda. Icyakora, yagiye agaragaza impungenge afitiye RIB, avuga ko hari ibirego yatanze bitakurikiranwe uko yabitekerezaga. Yago Pon Dat yavuze kandi ko mbere yo kuva mu Rwanda hari abantu bamwe bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro bashatse kumugirira nabi ndetse no kumwivugana. Mu bo yagiye avuga harimo DJ Brianne, Djihad n'abandi. Avuga ko ibyo ari byo byatumye afata icyemezo cyo kuva mu Rwanda akajya kuba muri Uganda, aho akomeje kuvuga ko arenganywa ndetse ko ibirego yatanze bitigeze bihabwa agaciro nk'uko abyifuje. Kugeza ubu, RIB yo ivuga ko nta mbogamizi iriho yatuma Yago Pon Dat adataha mu Rwanda, ishimangira ko igihugu gifunguye ku muntu wese ushaka gutaha.

Uwo ushaka gutaha, u Rwanda rurafunguye" – Dr Murangira B. Thierry avuga kuri Yago
