Uwo mu bwami bwa Abu Dhabi yakatiwe imyaka 2 azira gusangwa aryamye mu muhanda yasinze afite umwana w’imyaka 3

Hanze - 17/10/2026 11:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Uwo mu bwami bwa Abu Dhabi yakatiwe imyaka 2 azira gusangwa aryamye mu muhanda yasinze afite umwana w’imyaka 3

Mahrah Al Nahyan, ufite imyaka 32, umwe mu bagize umuryango w’ibwami wa Abu Dhabi, yakatiwe n’urukiko rwo mu Bwongereza nyuma yo kwemera icyaha cyo kutita ku mwana w’imyaka itatu yari ashinzwe kurera, ubwo yasangwaga aryamye ku muhanda yataye ubwenge, bikekwa ko byatewe n’ingaruka za kokayine yari yarakoresheje.

Ibi byabereye mu gace ka West London, ku wa 13 Kamena 2026, nk’uko byasobanuwe mu rukiko rwa Southwark Crown Court, aho Al Nahyan yitabye ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026.

Urukiko rwabwiwe ko Al Nahyan yasanzwe aryamye ku nkengero z’umuhanda, hafi y’umugabo na we wari wataye ubwenge. Icyo gihe umwana w’imyaka itatu yari ashinzwe kurera yari ari hafi y’umuhanda nyabagendwa, akina n'akamoto k'abana k'igikinisho (scooter), kandi nta nkweto yari yambaye.

Abantu bari hafi aho ni bo bahamagaye Polisi nyuma yo kubona ko uwo mwana atitaweho kandi yari hafi y’imodoka zagendaga. Byafashe iminota igera kuri 30 kugira ngo Al Nahyan agarure ubwenge, nk’uko Polisi yabisobanuye.

Inkuru dukesha ikinyamakurur Daily Mail ivuga ko, Umushinjacyaha Rio Pahlavanpour yabwiye urukiko ko umwana yari yageze ahantu hashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, ku buryo abantu bari aho bagombaga kugira icyo bakora kugira ngo bamurinde.

Yavuze ko hari n’igihe uwo mwana yirutse yerekeza mu muhanda akurikiye urupapuro, ariko umwe mu bari aho aramufata kugira ngo ajya mu mukono w'imodoka.

Urukiko rwabwiwe ko Al Nahyan yari yarakoresheje kokayine mu minsi yari yabanje, nubwo umwunganizi we, Stephen Vullo, yavuze ko atari yayikoresheje ku munsi byabereyeho, ahubwo yari ananiwe cyane kubera ibyo biyobyabwenge yari yakoresheje mbere.

Polisi yamusatse imusangana ibikoresho bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge, ariko nta biyobyabwenge bitemewe yasanze afite.

Al Nahyan yemeye icyaha cyo kutita ku mwana, maze urukiko rumukatira igihano cy’imyaka ibiri yo gukurikiranwa no gukora ibikorwa biteganywa n’amategeko akurikizwa n'umuryango mugari, hamwe n’itegeko risaba ko yitabira gahunda yo kuvurwa no kwisubiraho.

Yaciwe kandi ihazabu y’amapawundi 5,000, asabwa kwishyura andi 1,000 y’amapawundi y’urubanza.

Umucamanza Johnson yavuze ko kuba Al Nahyan yararetse umwana agakinira mu muhanda atambaye inkweto, mu gihe we yari yataye ubwenge, bigaragaza ko atari yitaye ku mutekano we.

Yagaragaje ko iyo abantu baba batari hafi aho ngo batabare, uwo mwana yashoboraga kugongwa n’imodoka, kuzimira cyangwa guhura n’akaga.

Urukiko kandi rwabwiwe ko Al Nahyan yatangiye guhabwa serivisi zo kuvurwa ingaruka z'ibiyobyabwenge mu kigo cya Priory, giherereye i Woking, mu gace ka Surrey.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...