Avuga ko iki gitabo cyaturutse mu
bihe yanyuzemo, abitekerezaho, abikoraho ubushakashatsi hanyuma abihuza n’inganzo
ye bibyara igitabo gikubiyemo inyigisho z’uko abagore bakwiye kwitwara mu
nshingano nyinshi baba bafite.
Ati: “Inkomoko y’iki gitabo ituruka
ku rugendo rwange bwite n’ibyo nabonye no ku bagore benshi nganira nabo cyane
cyane abo twakoranye 6Months reset challenge muri 2025.”
Akomeza agira ati: “Hari igihe nari mu
buzima buhuze cyane mfite akazi ka buri munsi, ndi umubyeyi w’abana babiri bato,
ndi umugore wubatse urugo, kandi nkirimo no gutangira business ku ruhande.
Nubwo byasaga neza inyuma, Abantu benshi bandeba bakumvako nakize, hari igihe
numvaga ntari mu murongo neza.”
Icyo gihe, nibwo yaje gutangira
kwibaza ku buzima abayemo n’ubwo abandi babayemo, yibaza ibibazo byinshi,
abikorera ubushakashatsi hanyuma atangira umushinga wo kwandika igitabo.
Ati: “Ni bwo natangiye kwibaza: ni iki
gishobora gufasha umugore kugira ngo agire ubuzima buri ku murongo cyangwa
kugira ubuzima bufite icyerekezo? Ni ho igitekerezo cyo gukora 6 Months reset
challenge cyavutse, nyuma kikavamo igitabo The Reset Blueprint for Women.”
Avuga ko mu kwandika igitabo ku
mpapuro yacyanditse mu mwaka umwe gusa ariko ibyo yanditse yari amaze igihe
kirekire abitekerezaho ndetse byatwaye igihe kirekire cyane.
Muri iki gitabo, Uwitonze Clarisse
avuga ko yacyanditse kugira ngo abazagisoma byumwihariko abagore bazakuremo
ubutumwa buri mu byiciro bitatu. imitekerereze (mindset), ubuzima bwiza
(health) n’imicungire y’amafaranga.
Arenzaho ko “reset si ugutangira
ubuzima bushya cyangwa guhera kuri zeru, ahubwo ni kwisubiraho no kwihuza neza
n’icyerekezo cyiza, kugira ngo umuntu abe mushya kurusha uwo yari we.”



