Uwiteka atakurengeye nta mwana w'umuntu wabasha kukurengera

Iyobokamana - 16/06/2015 11:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Uwiteka atakurengeye nta mwana w'umuntu wabasha kukurengera

Bukeye umwami w’Abisirayeli anyuze hejuru y’inkike z’amabuye, umugore aramutakambira ati “Ndengera, nyagasani mwami." Aramusubiza ati “Uwiteka natakurengera, ibyo kukurengera ndabikura he? - 2 Abami 6:26-27.

Aho abakomeye bo mu Isi batabasha kukurengera, abo wari wiringiye bakakubwira ko ntacyo bari bukumarire, Imana ishobora kukurengera ikakwibagiza umubabaro n’ibyago wahuye na byo byose mu kanya nk’ako guhubya.

Hari ibibazo bitandukanye abantu bahura na byo muri ubu buzima bwo ku Isi bakiheba, bagakubita hirya no hino, bagasanga hose inzira zirafunze. Ariko Imana ni yo buhungiro bwacu ni imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba….- Zaburi 46:1-6.

Ku ngoma y’umwami Benihadadi, ubwo yateraga i Samariya hateye inzara mbi cyane, kugeza ubwo abantu batangiye kurya ibitaribwa, bakarya amahurunguru y’inuma, na yo agera ubwo ahenda barayabura, birakomera kugeza aho abantu batangiye kurya abandi nk’uko twabisomye haruguru, cyari ikibazo kirenze ubushobozi bw’umuntu usanzwe.

Umwami na we byaramurenze abura ibyo kurengera abaturage be, niko kuvuga ati: ’’Uwiteka natakurengera, ibyo kukurengera ndabikura he? - 2 Abami 6:24

Ubwo Daniyeli yatonaga ku mwami Dariyo, abatware b’intebe bagenzi be bamugiriye ishyari, bamutegera ku kubaha Imana ye, maze akatirwa kujugunywa mu rwobo rw’intare. Nubwo umwami yamukundaga, ntacyo yari kubasha gukora ku bw’iteka yari yaciye, ndetse n’amategeko y’Abamedi n’Abaperesi atarakukaga yamubereye imbogamizi abura uko amutabara, biba ngombwa rero ko amutanga ajugunywa mu rwobo rw’intare ngo zimurye. - Daniyeli 6:1-23

Bavandimwe hejuru y’imbaraga z’ibiturwanya hari imbaraga z’Imana, hejuru yo kunanirwa kw’ibyo twishingikirizaho, Imana yo ntinanirwa, nubwo umwami atabona ibyo kukurengeza, Imana yo mu ijuru ifite ububasha bwo gutegeka ibyari ibibazo bigahinduka ibisubizo.

Daniyeli yinjiye mu rwobo rw’intare byabonekaga ko apfuye birangiye, ariko kuri Uwiteka, igihe cye cyari kigeze ngo amutabare. Bukeye nibwo umwami yibamburaga kare mu museso, agenda yihuta ajya kuri rwa rwobo rw’intare, ageze hafi y’urwo rwobo Daniyeli yari arimo, atera hejuru n’ijwi ry’umubabaro abaza Daniyeli ati “Yewe Daniyeli mugaragu w’Imana ihoraho, mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare?”

Daniyeli asubiza umwami ati “Nyagasani uhoraho, Imana yanjye yohereje malayika wayo abumba iminwa y’intare, nta cyo zantwaye kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi nawe nyagasani nta cyo nagucumuyeho.” - Daniyeri 6:20-24

Kubaha Imana kwa Daniyeri kwatumye umwami abura amahoro yibambura mu museke ajya kumureba. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, ariko mu gitondo impundu zikavuga. - Zaburi 30:6

Imana yatabaye Daniyeli, anatabara abo muri Samariya nyuma y’uko inzara ica ibintu, Imana yabarengeye mu munsi umwe gusa maze ibyo kurya biraboneka kubera ko nta kiyinanira.

Bavandimwe ibibazo abantu bafite biratandukanye, ariko Imana yonyine ni yo buhungiro bw’abakiranutsi, kuko amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi kandi n’amatwi ye ari kubyo basaba. - Zaburi 34:16

Ijambo ry’Imana muritegurirwa n’umuryango wa gikiristu witwa Rejoice Ministries


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...