Iki gitaramo kizaba ku wa 8 Kanama 2026 muri The Great Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, kikaba giteganyijwe kuba umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo z'abaramyi batandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Enock yavuze ko abazitabira bazataramana n'abahanzi batandukanye barimo Barrett Mapunda wo muri Tanzania, Genesis Acapella yo muri Uganda na Guests Choir izaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse n'abaramyi batandukanye bo mu Rwanda.
Yavuze ko icy'ingenzi ashyizeho umutima muri iki gitaramo atari imyidagaduro gusa, ahubwo ari ukubona abantu benshi bagarukira Imana no gufasha abayizi kuyirushaho kwegera.
Ati: "Umusaruro ntegereje muri iki gitaramo ni ukubona bamwe mu bazacyitabira bagarukira Imana, ndetse n'abasanzwe bayizi bakarushaho kuyegera no kongererwa imbaraga za Mwuka Wera binyuze mu guhimbaza."
Uwiringiyimana Enock yavuze ko iki gitaramo ari n'umwanya wo guhura n'abakunzi b'umuziki we ndetse no gukusanya inkunga izafasha ibikorwa by'ivugabutumwa akomeje gukora.
Nubwo kwinjira muri Himbazwa Concert ari ubuntu, abazifuza gutanga inkunga yo gushyigikira umurimo w'Imana bazashobora kugura imyanya y'icyubahiro, aho VIP izaba igura 10,000 Frw, mu gihe VVIP izaba ari 20,000 Frw.
Uwiringiyimana Enock ni umwe mu baramyi bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, binyuze mu ndirimbo zirimo "Ampagararaho", "We Wiheba", "Humura", "Calvary", "Hari Ukuntu Ubigenza", "Ruratsinze", "Nzagushimira Iteka" na "Ndi Umugenzi".
Enock ni muntu ki? Arota kuzuzuza BK Arena!
Uyu muramyi, uzwi cyane nka Enock, yavukiye i Kigali ku Gisozi, ariko ubu atuye mu Karere ka Rubavu, aho asengera muri Gates of Hope SDA Church. Yatangiye kuririmba afite imyaka itandatu gusa, ari na bwo yahimbye indirimbo ye ya mbere.
Ati: "Twari abana dukina nkaririmba indirimbo nitaga 'Boss araje'. Nyuma numva nahindura ayo magambo nkavuga nti 'Yesu araje'. Kuva uwo munsi nahise menya ko mfite impano yo kuririmba no guhimba indirimbo."
Nyuma yaho yakomeje gukorera umurimo w'Imana mu makorali atandukanye arimo Abana b'Umwami Choir, Gospel Memory Choir, ndetse na Murailles de Sion Choir yo muri College Adventiste de Rwankeri.
Indirimbo ye ya mbere yise "Ikirere" yayisohoye mu mwaka wa 2015, ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye muri E.S.T.G Gisenyi, ikaba ari yo yamwinjije byeruye mu muziki.
Enock avuga ko impamvu akora umuziki ari ugukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no guhumuriza abafite imitima ihebye. Ati: "Nifuza kubona isi yose yumva ubutumwa buri mu ndirimbo zanjye. Nanifuza ko umuziki wo guhimbaza Imana mu Rwanda wagera ku rwego mpuzamahanga."
Yavuze kandi ko imwe mu nzozi ze zikomeye ari ukuzakora igitaramo kizuzuza BK Arena, nk'uko byakozwe n'abaramyi barimo Israel Mbonyi na Chryso Ndasingwa. Ati: "Nsenga Imana ngo umunsi umwe nanjye nzabashe gutaramira abantu bayo muri BK Arena ikuzura. Nizera ko bishoboka kandi Imana izabidufashamo."
Uwiringiyimana Enock yavuze ko akunda ibikorwa by'abaramyi benshi bo mu Rwanda no hanze yarwo. Mu bo yavuze harimo Patrick Nyamitari, Mani Martin, Aimé Uwimana, Richard Ngendahayo;
Israel Mbonyi, Ben na Chance, James na Daniella, Vestine na Dorcas, Papi Clever, René na Tracy, Aline Gahongayire, Gentil Misigaro, Serge Iyamuremye, Patient Bizimana na Gaby Kamanzi.
Mu makorali, yavuze ko akunze cyane Ambassadors of Christ Choir, Healing Worship Team, Alarm Ministries na True Promises, mu gihe ku rwego mpuzamahanga akunda cyane Gaither Vocal Band yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Enock yifuza ko buri wese wumva ibihangano bye yabonamo ihumure, imbaraga zo gukomeza urugendo rw'agakiza no kurushaho kwegera Imana
