Uwineza Vava yavuze ko imbabazi yahaye Yampano zitahawe agaciro

Imyidagaduro - 19/10/2026 5:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Uwineza Vava yavuze ko imbabazi yahaye Yampano zitahawe agaciro

Uwineza Vava, uzwi nka Diane, yatangaje ko yahaye imbabazi umuhanzi Yampano wahoze ari umukunzi we, ariko avuga ko ibyo yamusabiye bitahawe agaciro, agasaba inzego zibishinzwe gukomeza gukurikirana ikibazo cye.

Vava yavuze ko nyuma y’ibibazo yagiranye na Yampano, byabaye ngombwa ko yitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo zibikurikirane. Icyakora, nyuma yaho yongeye guhura na Yampano amusaba imbabazi, na we arazimuha ndetse abyandikira inzego zibishinzwe.

Yagize ati: “Bitewe n’ibibazo nagiranye na we, byabaye ngombwa ko nitabaza inzego zibishinzwe zigakurikirana ibibazo twari dufitanye. Nyuma y’ibyo byose, naje guhura na Yampano ansaba imbabazi, na njye ndazimuha, mwemerera ko mubabariye. Izo mbabazi narazanditse nzishyikiriza inzego zibishinzwe.”

Yakomeje avuga ko yaje kumva ko imbabazi yatanze zitahawe agaciro, kuko Yampano yakomeje gukurikiranwaho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, kandi na byo yari yaranditse mu ibaruwa amusabira imbabazi.

Ku bijyanye no kwangiza umutungo w’undi muntu, Vava yavuze ko telefoni ya Yampano yari yamenye yayimwishyuye, bityo na cyo kikaba ari ikibazo yamubabariye. Icyakora, yavuze ko ibindi birego bijyanye nivangura atabasha kubyemeza neza, kuko nta bimenyetso bihari.

Vava yasabye inzego zibishinzwe gukomeza gukurikirana ikibazo cya Yampano, agahabwa ubutabera nk’abandi Banyarwanda bose.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, yavuze ko bari baratanze inyandiko igaragaza ko Yampano yatangiye kwivuza, asaba ko inzego zibishinzwe zikomeza kugikurikirana no kwita kuri icyo kibazo.

Yagize ati: “Ndasaba inzego zibishinzwe ko Yampano yahabwa ubutabera, hagakurikiranwa ikibazo cye. Ikindi kijyanye n’ibiyobyabwenge, twari twabahaye igipapuro kigaragaza ko yatangiye kwivuza. Ndasaba inzego zibishinzwe ko zikomeza kubikurikirana, zikabyitaho, agahabwa ubutabera nk’abandi Banyarwanda bose, agataha agakomeza kwita ku kazi ke no ku nshingano ze.”

Uwineza Vava yavuze ko imbabazi yahaye Yampano zitahawe agaciro


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...