Uwigeze kwitwa “umuherwe ukennye kurusha abandi muri Afurika” ari hafi kugira Miliyari 2 z’amadolari

Ubukungu - 22/08/2026 3:28 PM
Share:

Umwanditsi:

Uwigeze kwitwa “umuherwe ukennye kurusha abandi muri Afurika” ari hafi kugira Miliyari 2 z’amadolari

Femi Otedola, umwe mu bantu bakize cyane muri Afurika y’Iburengerazuba, yongeye kugaruka ku rutonde rw’abaherwe basatira kugera ku mutungo wa miliyari 2 nyuma y’uko umutungo we ugeze kuri miliyari $1.8, aho wiyongereyeho miliyoni $500 muri uyu mwaka wa 2026. Uyu muherwe azwi cyane ku kuba Forbes yarigeze kumwita umuherwe ukennye kurusha abandi ku mugabane wa Afurika.

Otedola, ukomoka muri Nigeria, ubu ari ku mwanya wa kane mu baherwe bafite imitungo myinshi muri Afurika y’Iburengerazuba. Ibi bibaye nyuma y’izamuka rikomeye ry’agaciro k’imigabane afite, cyane cyane muri First HoldCo, sosiyete ibarizwamo First Bank of Nigeria.

Uyu muherwe yari yaramenyekanye cyane ubwo Forbes yamushyiraga ku rutonde rw’abaherwe ba Afurika ikamwita umuherwe wari ufite umutungo muto kurusha abandi muri Afurika. Nyuma y’umwaka umwe gusa, ntiyongera kugaragara kuri urwo rutonde.

Ariko uyu munsi, umutungo we wongeye kuzamuka ku buryo bukomeye. Umutungo we wiyongereyeho miliyoni 500 z’amadolari. Raporo iheruka igaragaza ko umutungo wa Otedola wavuye kuri miliyari 1.3 z’amadolari mu ntangiriro za 2026, ukagera kuri miliyari 1.8 z’amadolari.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Business Insider Africa ivuga ko, iri zamuka ahanini ryatewe n’agaciro k’imigabane ye muri First HoldCo, aho yakomeje kugura imigabane myinshi mu buryo bwatumye ububasha bwe muri iyi sosiyete burushaho kwiyongera.

Kugeza ubu, Otedola afite hafi 25.88% by’imigabane ya First HoldCo.

Otedola yabaye umunyamigabane ufite imigabane myinshi muri First HoldCo muri 2021, mbere y’uko agirwa Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yayo muri Mutarama 2024. Kuva icyo gihe, yakomeje kugura imigabane myinshi muri iyi sosiyete.

Mu Ukuboza, yaguze imigabane ifite agaciro ka miliyari 14.8 z’amanaira, ku giciro cya naira 40.06 kuri buri mugabane. Muri Gicurasi, yongeye kugura imigabane ifite agaciro ka miliyari 43.4 z’amanaira, ku giciro cya naira 79 kuri buri mugabane.

Muri Kamena na ho, yakoze ikindi gikorwa cyo kugura imigabane ifite agaciro ka miliyari 29.6 z’amanaira, ku giciro cya naira 44 kuri buri mugabane. Ibyo byatumye imigabane yari afite igera hafi kuri miliyari 9.29, bingana na 20.42% bya sosiyete.

Muri rusange, yari amaze gukoresha amafaranga arenga miliyari 250 z’amanaira mu kugura iyo migabane, akoresheje amafaranga ye bwite kandi nta nguzanyo.

Kugura imigabane kwe ntibyagarukiye aho. Mu mpera za Nyakanga 2026, bivugwa ko Otedola yari amaze kongera gukoresha miliyari 222.21 z’amanaira mu kugura imigabane ya First HoldCo, bituma ubwinshi bw’imigabane afitemo bugera kuri 25.88%.

Muri Kanama na ho, yongeye kugura imigabane ifite agaciro ka miliyari 18.1 z’amanaira, nyuma akurikizaho indi ifite agaciro ka miliyari 20.68 z’amanaira. Ibi byatumye ububasha bwe muri First HoldCo burushaho gukomera, mu gihe agaciro k’imigabane ye nako gakomezaga kwiyongera.

Mu gihe Otedola akomeje kongera imigabane ye, First HoldCo na yo yakomeje gutanga umusaruro mwiza mu by’ubukungu.

Mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka, iyi sosiyete yatangaje inyungu ya hafi miliyoni 303 z’amadolari, aho izamuka ry’amafaranga ava ku nyungu z’inguzanyo ndetse n’ibikorwa byo kongera igishoro byagize uruhare mu musaruro wayo. Iyi sosiyete kandi ikomeje kwagura ibikorwa byayo by’amabanki muri Afurika.

Kugaruka kwa Femi Otedola ku rwego rw’abaherwe ba miliyari ni impinduka ikomeye mu rugendo rwe rw’ubucuruzi. Umugabo wigeze kwitwa “umuherwe ukennye kurusha abandi muri Afurika” ubu ari hafi kugera ku mutungo wa miliyari 2 z’amadolari, nyuma yo kongera imbaraga mu ishoramari rye muri kimwe mu bigo by’imari bikomeye muri Nigeria.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...