Uwicyeza Pamella agiye kugana iy’amategeko

Imyidagaduro - 04/08/2026 1:52 PM
Share:

Umwanditsi:

Uwicyeza Pamella agiye kugana iy’amategeko

Nyuma y’iminsi myinshi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru y’uko Pamella na The Ben batakibanye neza ndetse n’andi makuru y’ibihuha yagiye ashamikira kuri ibyo, Pamella yatanze amasaha 24 yo gusiba ibyo bihuha bitaba ibyo akagana iy’ubutabera.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Pamella yavuze ko mu myaka yashize atari umuntu wazaga ku mbuga nkoranyambaga ngo ashyireho ibintu by’ubuzima bwe byose.

Avuga ko mu byavuzwe byose yakomeje guceceka kubera ko ntawe agomba ibisobanuro ariko igihe kirageze kugira ngo arinde izina rye gukomeza gusigwa icyasha cyane ko bivugwa n’abantu batamuzi.

Ni muri urwo rwego yavuze ko atanze amasaha 24 ku bantu bose bamuvuzeho ibinyoma bakaba bamaze gusiba ibyo binyoma byose bitaba ibyo akagana iy’ubutabera akabarega bagakurikiranwa.

Yiyemeje ko hari bacye bagomba kubera abandi urugero kugira ngo izina rye ridakomeza gusigwa icyasha ashimangira ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma avuze ibyo ahasigaye hazaba ah’itegeko.


Ubutumwa bwa Pamella ku bakwirakwiza ibihuha ku buzima bwe 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...